RFL
Kigali

Rwibutso yafunguye urubuga rucururizwaho umuziki rwamuhesheje Miliyoni 10 Frw mu kigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2021 13:01
0


Rwibutso Ivan yafunguye ku mugaragaro urubuga yise ‘FameMix’ rugurishirizwaho umuziki, yitezeho gufasha abahanzi kuva mu bukene, by’umwihariko muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.



Rwibutso ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo 23 bafite imishinga yahize indi muri gahunda y’Ikigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco nyuma y’ingaruka zagizweho na Covid-19.

Tariki 24 Nyakanga 2020 ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (Yabaye Inteko y’Umuco) na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi, batangije 'Gahunda igamije kuzahura Icyiciro cy’Inganda Ndangamuco'.

Iyi gahunda yitezweho gutanga ibisubizo bizafasha abahanzi mu guhangana n’ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by'iki cyorezo.

Yatangiranye inkunga y'ingoboka ya Miliyoni 300 Frw azafasha abahanzi n'ibigo bitandukanye kubasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Bamwe mu bafite imishinga yatsinze, batangiye kuyishyira mu bikorwa.

Mu bahataniye iyi nkunga barimo na Rwibutso Ivan watanze umushinga wo kugurisha indirimbo kuri internet. Buri wese watsinze yahawe miliyoni 10 Frw zo kwifashisha mu mushinga we.

Soma: Sentore, Buravan na Danny Vumbi mu bafite imishinga yemerewe inkunga n'ikigega cya 300 Frw cyo kuzahura inganda ndangamuco

Rwibutso abinyujije muri FameMix, yubatse urubuga rufasha abahanzi Nyarwanda barimo n’abakorera umuziki hanze y’u Rwanda kugurisha ibihangano byabo binyuze kuri internet.

Uru rubuga rwiganje mu mabara y’icyatsi, umukara n’ahandi. Ukirufungura uhingukira ku mafoto ya bamwe mu bahanzi bamaze gushyiraho indirimbo, izikunzwe, uko bafungura konti kuri uru rubuga n’ibindi.

Bigaragara ko rwafunguwe mu 2021. Ndetse hariho imbuga nkoranyambaga n’umurongo wakifashisha uvugana na ba nyir’urubuga.

Abahanzi bamaze gushyira indirimbo zabo ku rubuga rwa FameMix barimo Uncle Austin, Seyn, Dee Rugz, Diblumaster na Jumper Keellu n’abandi.

Rwibutso Ivan umwe mu bashinze urubuga rwa FameMix, yabwiye INYARWANDA ko iyo umuhanzi akimara gufungura konti kuri uru rubuga yihitiramo igiciro ku gihangano cye.

Ati “Umuhanzi tumuha uburenganzira ngo yigenere igiciro cy’indirimbo ye. Ni ukuvuga ngo iyo akoze konti kuri FameMix niwe wigenera igiciro ku ndirimbo ye. Akavuga ati ‘iyi ndirimbo bitewe n’ukuntu nayikoze nzayicuruza wenda ku madorali 2, 10, 0,32 akagahitamo uko ashaka.”

Yakomeje agira ati “Iyo umuhanzi amaze kugena icyo giciro. Indirimbo umuntu ayumva amasegonda 30’ nyuma y’ayo masegonda 30’ FameMix ihita imusaba ko yabanza kuyishyura akaba yahita ayumva yose. Kandi noneho iyo amaze kuyumva yemerewe gukora ‘Download’ akajya ayumva nta internet. Dufite na Application, aho umuntu ashyira indirimbo muri telefoni ye akajya ayumva bidasabye internet.”

Rwibutso yavuze ko uretse gucuruza indirimbo, bahuza abahanzi n’abafana babo babarizwa mu muhanga. Umufana agashyigikira umuhanzi akunda yishyuye amafaranga mu buryo butandukanye kuri uru rubuga.

Yanavuze ko bafasha umuhanzi wo mu Rwanda gukorana indirimbo n’umuhanzi ashaka wo mu mahanga.

Aha ngo aba bahanzi nibo bumva indirimbo yabo gusa binyuze kuri uru rubuga, hanyuma bakaba bafata icyemezo cyo kuyisohora hanze n’abandi bakayumva.

Uru rubuga rufasha abahanzi bo mu Rwanda n’ababa hanze y’Igihugu b’Abanyarwanda gucuruza ibihangano byabo.

FameMix ifasha abahanzi kurinda ibihangano byabo, ku buryo umuhanzi ashobora gusaba ko indirimbo ye nta ‘Download’ ikorwa cyangwa se abantu ntibayitunge muri telefoni.

Uru rubuga kandi muri iki gihe cya Covid-19 rwitezweho gufasha abahanzi cyane cyane muri iki gihe, aho ubukungu bwahungabanye.

KANDA HANO UBASHE GUSURA URUBUGA FAMEMIX 

Rwibutso Ivan umwe mu bashinze urubuga ‘FameMix’ rukorera mu Giporoso muri Remera



 

Urubuga rwa FameMix rufasha abahanzi bo mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu bindi bihugu kugurisha indirimbo zabo kuri uru rubuga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND