RFL
Kigali

Ifoto y’umunsi: Miss Mwiseneza yongeye gutungurana mu ikanzu y'agatangaza bamubaza niba yakoze ubukwe akanywa inzoga wenyine

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/04/2021 11:27
1


Miss Mwiseneza Josiane wari umaze igihe atavugwa mu itangazamakuru yongeye gutungurana mu ifoto yashyize hanze yambaye ikanzu y'agatangaza imeze nk’iy'abageni abakunzi be bamubaza niba yakoze ubukwe akanywa inzoga wenyine atabatumiye.



Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 ari mu bakobwa baryoheje iri rushanwa ry’ubwiza kuva rigitangira kugeza risoje yegukanye ikamba ry'umukobwa wakunzwe cyane n'abaturage. Yagize abafana benshi bidasanzwe kubera ukuntu yagaragara nk’umukobwa wari usanzwe yibereyeho mu buzima bw’icyaro ariko akigirira icyizere.

Iyi foto yatumye hari abakeka ko uyu mukobwa uherutswe kwambikwa impeta yakoze ubukwe

Ntabwo yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iyi nshuro yongeye gutungurana anyura kuri konte ye ya Instagram ashyiraho ifoto yambaye ikanzu idasanzwe ikoze nk’iy'abageni maze benshi mu bamukurikira bayivugaho byinshi ndetse bamwe bamwereka ko bari bamukumbuye kandi bakimuri inyuma.

Mu bitekerezo byashyizwe kuri iyi foto hari abamubajije niba yakoze ubukwe inzoga akazinywa wenyine atabatumiye. Uwitwa gilbertsibo_official yagize ati ”Josiane twarakubuze kbsa pee! Inzoga z'ubukwe wazinyoye wenyine sha abakunzi udusiga inyuma".

Naho joeinkind ati ”Iyo kanzu se niyo yo kuzambara ku munsi w'igikwe?”. Undi witwa hyacinthheu yagize ati ”Njye nuhuguka umbwire iby'iyo kanzu!” iammayah20 ati ”Miss wacu ko agarutse yabaye malaika ra!, iyo kanzu mwayibonye ariko? Miss wacu mwiza ngwino utubwire ibyayo diii”.

Abandi ni abagaragaje ko bari bamukumbuye barimo uwitwa peace.shimwa2 wagize atiAriko nk'ubu koko wari urihe? Mwiza wacu yambiiii twaragukumbuye cyaneeee yambiiiiiii Miss wacu”. Mugenzi we witwa uzaramasophie we yagize ati ”Twaragukumbuye cyane turakubura disi twishimiye kongera kukubona”.

Hari n’abatari bacye bagaragaje ko ari abafana be b'akadasohoka kandi bazamuhora inyuma, urugero ni urw'uwitwa nsanz_enock wagize ati ”Hahiye koko (ahita akubita igitwenge), umva n'ubu wiyamamaje watorwa ku bwinshi (yongere araseka)”. 

Iyi foto imaze gukundwa n’asaga 2560 naho ibitekerezo bimaze kuyishyiraho ni 79.

Kugeza ubu iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Mu byamamare byayisamiye hejuru bikayisangiza abandi birimo MC Tino wayishyize kuri status ye ya WhatsApp maze ayiherekeza amagambo agaragaza ko uyu mukobwa wamaze gutererwa ivi wari warabuze yongeye kuwatsa.

Mc Tino ari mubyamamare byasamiye hejuru iyi foto

Twifuje kumenya iby'iyi kanzu maze duhamagara Miss Mwiseneza Josiane ntiyifuza kugira icyo ayivugaho gusa mu magambo yayiherekeje yagize ati ”Hello!!@matheodesigns_”.  Iduka ryamwambitse iyi kanzi naryo ryamushimiye rivuga ko yakoze kubahitamo. Usuye urukuta rwabo rwa instagarm biragaragara ko ari abahanga mu gukora imyambaro [Made in Rwanda] nk’amakanzu y’ibirori n’ibindi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben benjame3 years ago
    None c? Ko mutamubajije ibyiyo niba ari iyu ubukwe ko mbona ari nziza !!Ubundi tumanure agacucu dore inyota niyose .nice miss wacu!!Jojooo!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND