RFL
Kigali

Jovia izina ry’umukobwa w’umunyakuri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/04/2021 10:44
0


Sobanukirwa ubusobanuro bw'izina rya Jovia umenye ibiranga abaryitwa



Jovia ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kilatini rikaba risobanura ‘Kwishima’ hari naho usanga risobanura ngo’ Imana ni inyampuhwe’.

Bamwe bandika Jovi, Jovie, Jovial, Jovian, Jovianna, Jovianne n’ubundi buryo butandukanye bitewe n’igihugu.

Bimwe mu biranga ba Jovia

Ni umunyakuri, uko usa imbere ni nako asa ku mutima kandi ahorana udushya twinshi. Yoroshya ubuzima, ahora areba impano yakwigira ku bandi kugira ngo azivange nizo yifitemo agire icyo ageza kuri sosiyete.

Jovia amenya kurata ibyo yagezeho, biba bimuteye ishema akumva afite ijambo yabwira abandi.

Ni umunyamwete, aritanga, azi guhanga udushya, ni umuyobozi kandi iyo bibaye ngombwa aranabisaba kubera impamvu. Iyo ari mu myanya y’ubuyobozi akora neza, akagera ku iterambere ndetse agakuza n’ubunyamwuga bwe.

Ni umuntu udatinda ku bintu, rimwe ashobora kubitangira ntabirangize akabihereza undi ngo abisoze atitaye ku nshingano zamurebaga.

Akunda gutembera ashakashaka kumenya udushya ndetse akanishimira kurya umusaruro w’ibyo yagezeho.

Inenge ya Jovia arambirwa vuba, bigatuma ahindura akazi, agahindura imishinga yari yatangiye rimwe na rimwe agahindura n’abakunzi.

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND