RFL
Kigali

Dj Pius yagejeje kuki Amalon mu myaka ibiri irangiranye no kumusezerera?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2021 9:36
0


Nakoze buri kimwe mu bitabo, ariko indirimbo zanjye ntizakunzwe. Nkahora nibaza impamvu nabasha kugira indirimbo ikunzwe nk’uko mbishaka-Ni amagambo y’umunyamuziki w’umunyapolitiki Charles Njagura [Jaguar] wumvikanishije ko bisaba imyaka irindwi kugira ngo umuhanzi abe urumuri n’agakiza kuri rubanda!



Mu kiganiro yagiranye n’abahanzi bakizamuka mu muziki muri Tanzania, Jaguar yagarutse ku nzira y’amahwa yanyuze mu rugendo rw’umuziki ndetse ko igihe cyageze agashaka kuva mu muziki kubera ibicantenge byaruse ibiterambaraga mu muziki we.

Uyu muhanzi yavuze ko yagiriwe inama yo kuririmba ubuzima bwa sosiyete kurusha uko aririmba arata iterambere rye. Jaguar yavuze ko iryo somo yaryumvishijwe na Charles Otieno, hashize igihe amaze kwiyumvamo kureka umuziki.

Yavuze ko mu gitaramo cye gikomeye umuntu umwe yishyuraga amashilingi ibihumbi bine, inzu yabagamo akayikodesha amashilingi igihumbi [Ni hafi ibihumbi 9 Frw]. Ngo igihe cyarageze aririmba indirimbo ‘Kioo’ rubanda iyisangamo kuva ubwo arafatisha mu muziki.

Jaguar yashimangiye ko bifata imyaka irindwi kugira ngo umuhanzi ashikame mu muziki. Anashyiraho igihembo cy’amashilingi ibihumbi 50,000 ku muhanzi uzabashaka kugira indirimbo igakundwa nta myaka irindwi amaze mu muziki.

Nifashishije urugero rw’umuziki Jaguar kugira ngo nkwinjize neza mu rugendo rw’imyaka ibiri umuhanzi Bizimana Amani [Amalon] yari amaze muri Label ya 1K Entertainment y’umuhanzi Rukabuza Rickie uzwi nka Dj Pius, yamaze kumusezerera.

Mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021, 1K Entertainment yasohoye itangazo isezerera Amalon kandi ko batifuza kongera amasezerano bari bafitanye nawe mu gihe azaba arangiye muri Nzeri 2021.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Amalon na 1K Entertainment ivuga ko “amasezerano dufitanye agiye kugera ku musozo kandi ntitwifuza kuyongera.”

1K Entertainment yashimye Amalon ku byo bagezeho mu gihe bari bamaze bakorana. Bavuga ko hari imishinga ya Amalon itarangiye bazamufasha gukoraho.

Amalon muri 1K Entertainment akoreyemo indirimbo 9 mu myaka ibiri

Amalon yanyuze mu biganza bya Label ya Green Ferry ibarizwamo Bushali, Producer Iyzo ariko ntibyavuzwe cyane mu itangazamakuru. Imishinga yakoreye aha hombi, ntiyumvikanye cyane nk’iyo yakoreye muri 1K Entertainment.

1K Entertainment yatangiye gukorana na Amalon imwambuye Producer Iyzo nk’uko yabibwiye INYARWANDA mu Ukwakira 2020.

Tariki 28 Nzeri 2018, Amalon yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Yambi’ yamuhaye ikaze muri iyi Label no mu muziki we. Ni indirimbo ifite igisobanuro kinini mu muziki w’uyu muhanzi, kuko yabaye intangiriro yo gushimwa kw’impano ye.

‘Yambi’ ntiyahise ifata mu mutima ya benshi, ahubwo uburyohe bwayo bwagiye bwigarurira benshi uko iminsi ishira indi igataha. Muri 1K Entertainment yahakoreye indirimbo 9 gusa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Producer Iyzo yabwiye INYARWANDA ko mu ntangiriro za 2018 agikorana na Amalon ariwe wamwandikiye indirimbo ‘Yambi’ aba ari nawe uyitunganya mu buryo bw’amajwi.

Icyo gihe ni nabwo yanditse indirimbo ‘Moni’ ashaka kuyikorana na Amalon. Iyi ndirimbo iherutse gukomanya imitwe y’aba bombi, kuko Amalon yayisohoye n’umuhanzi Cris wayihawe na Producer Iyzo nawe akayisohora.

Iyzo avuga ko Amalon yamuvuye mu maboko mu buryo nawe atazi atangira gukorana na Dj Pius.

Iyzo avuga ko yatekerezaga gufasha Amalon akaba umwe mu bahanzi bafashwa na Label ya Kikac Music, ariko ngo Pius yamuciye inyuma amutwara umuhanzi avuga ko yafashije byinshi kugeza ubu.

Iyzo avuga ko yamenye Pius yatangiye gukorana na Amalon, abibwiwe na AB-Godwin, wafashe amashusho y’indirimbo ‘Yambi’.

Ngo Amalon yabwiye Iyzo, ko yemeye gukora amashusho y’iyi ndirimbo, kuko Pius yamubwiye ko yamaze kuvugana na Iyzo kandi ko ari bugere ahabereye ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo.

Indirimbo ‘Yambi’ yabanje gukorerwa muri Nep Records irangirira muri Country Records.

1K Entertainment yafashije Amalon gukorana indirimbo n’abahanzi buri wese ukizamuka yakwifuza gukorana nawe! Amalon ari mu bahanzi bo mu Rwanda babashije guhurira muri studio imwe n’umuhanzi Weasel banakorana indirimbo.

Weasel bakoranye indirimbo bise ‘Single’ imaze umwaka umwe isohotse, aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 125. Ni indirimbo itaragize ubukana nk’ubwo yari yitezweho, gusa yari intangiriro nziza ku muhanzi ukizamuka.

Amalon kandi yafatanyije n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru gusubiramo indirimbo ‘Derila’ yakunzwe mu za Karahanyuze. Uyu muhanzi kandi yakoranye indirimbo n’abo mu kiragano cye, Alyn Sano, Marina, Bushali na B-Threy bahuriye mu ndirimbo ‘Amabara’.

Avuye muri 1K Entertainment hashize amezi arindwi nta ndirimbo asohora. Kandi atandukanye nayo nta ndirimbo akoranye na Dj Pius.


Amalon mu bitaramo bibarika

Asezera kuri Amalon, Dj Pius yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram ari kumwe na Amalon mu gitaramo baririmbyemo umunya-Nigeria Burna Boy yakoreye i Kigali mu ijoro rya tariki 23 Werurwe 2019.

Iki gitaramo kiri mu bikomeye mu Rwanda, Amalon yaririmbyemo ari muri 1K Entertainment.

Dj Pius yavuze ko nta giteze gusiba ibihe byiza yagiranye na Amalon. Avuga ko kumufasha mu muziki “yari amahitamo meza”.

Yavuze ko afite icyizere cyinshi cy’uko Amalon azakora ibidasanzwe mu rugendo rushya atangiye. Kandi ko azakomeza kumushyigikira mu mashyi no mu mudiho.

Dj Pius yavuze “Buri nzira yose igira iherezo. Ariko 1K Entertainment izahora ari umuryango.”

1K Entertainment yafashije Amalon kuririmbira ahantu hatandukanye mu Rwanda. Uyu muhanzi yaririmbye mu bitaramo byabereye mu Karere ka Huye, Kigali Jazz Junction yahuriyemo na Nyanshinski wo muri Kenya, Zahara wo muri Afurika y’Epfo n’abandi.

Arasabwa gukora cyane kugira ngo imyaka 7 izagere ashinze imizi nk’uko Jaguar abivuga

Mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze muri 1K Entertianment, Amalon yahakoreye indirimbo icyenda gusa. Indirimbo zirindwi zakorewe amashusho naho ebyiri nizo zasohotse ari amajwi gusa.

Mu ndirimbo icyenda yakoze, ‘Byakubaho’ niyo gusa imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe.

Amalon yavuzwe cyane akimara kugera muri 1K Entertainment kuko Dj Pius yagiye amuharurira inzira nk’umuntu umenyereye ikibuga. Ntibivuze ariko ko aribwo Amalon yari atangiye umuziki.

1K Entertaiment yasohoye itangazo ivuga ko yatandukanye na Amalon, hashize ibyumweru bibiri INYARWANDA isohoye inkuru zigaragaza ko uyu muhanzi yamamaramaje kuva muri iyi Label.

Byatangiye abwira INYARWANDA ko ari mu nzibacyubaho na 1K Entertainment, kandi ko ataratekereza icyo gukora nyuma yo kuva muri iyi Label.

Hashize igihe gito umugabo witwa Omario abwira INYARWANDA ko ariwe mujyanama mushya wa Amalon bagiye gukorana kuva amasezerano ye akirangira muri 1K Entertainment.

Amalon arasabwa gukora cyane birenze ibyo yakoreye muri 1K Entertainment. Ni umuhanzi w’umuhanga ariko ukeneye umuhanga wabasha kubyaza umusaruro impano ye.

Bijya bibaho ko umuhanzi ava muri Label ntiyongeye gukundwa hanze aha! Ibi ariko bireberwa mu ndorerwamu y’abayobozi ba Label batanga amafaranga y’umurengera yo kuzimya (Mu mvugo z’ubu) umuhanzi uba uvuye muri Label ye.

Ingero si nke z’abayobozi ba Label bagiye batanga amafaranga ku banyamakuru bagasiba indirimbo kuri Radio no kuri Televiziyo z’umuhanzi wavuye muri Label ye.

Ikindi gishobora gusubiza hasi umuhanzi wavuye muri Label, ni ukwirara mu muziki no kumva ko ari umuhanga ukenewe na buri wese agatera umugongo itangazamakuru.

Ibi ari nako binakomerera umuhanzi usanzwe ukoresha ibiyobyabwenge. Kuko iyo ari muri Label baba bafite uko baguyaguya ku buryo Isi itamwota, iyo ageze hanze aha ijisho rya buri umwe riramubona.

Ibyo wamenya kuri Amalon

Amalon yazihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 06 Mata, yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ariko abarizwa I Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Yabyawe na Amran ndetse na Uwamahoro Habiba.

Amashuri abanza yize Camp Kigali, icyiciro rusange yiga Eto’o Kicukiro, asoreza ayisumbuye kuri Kagarama High School mu 2013.

Aherutse kubwira INYARWANDA ko mu myaka itanu yifuza kuzaba ageze kure haruta aho ari ubu mu intego yo gukomeza gukora cyane mu ruganda rw’umuziki.

Amalon ni umuhanzi w’umwanditsi mwiza w’indirimbo ugerekaho n'inshingano zo kuba Producer w’ibitekerezo.

Amalon yatangiye urugendo rw’umuziki afite imyaka 19 y’amavuko, ubu agejeje imyaka 25. Indirimbo yakoze mbere y’uko yinjira muri 1K Entertainment ni ‘Mindset’, ‘Madarina’, ‘Mfata unkomeze’ n’izindi.

Mu gihe cy’imyaka ibiri, uyu muhanzi yari amaze muri 1K Entertainment yegukanye igihembo cya ‘New Summer Artist’ mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2019.

Amalon yaririmbye mu tubyiniro dukomeye n’ibitaramo bikomeye birimo Kigali Jazz Junction yizihizaga imyaka ine isusurutsa benshi

Dj Pius yabwiye Amalon ko azahora azirikana urugendo bakoranye, kandi ko azamushyigikira mu nguni zose

Amalon avuye muri 1K Entertainment nta ndirimbo akoranye na Dj Pius-Aha bari kumwe na Weasel bakoranye indirimbo 'Single'

Amalon afite indirimbo ‘You got Me’ yakoranye na Dj Miller witabye Imana. Avuye muri 1K Entertainment hashize amezi 7 nta ndirimbo asohora

Amalon yanyuze muri Green Ferry ibarizwamo Bushali na Slum Drip

Amalon agiye gusohora indirimbo nshya yise ‘Tequila’ yanditswe n’umunyamakuru








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND