RFL
Kigali

Umubyeyi wa Aimé Uwimana yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2021 9:02
0


Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021 hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa nyina wa Aimé Uwimana umwe mu baramyi bakunzwe cyane muri iki gihugu no mu karere.



INYARWANDA yamenye amakuru avuga ko umubyeyi wa Aime Uwimana yitabye Imana azize uburwayi yari amaze igihe kitari gito yivuza. Mu mpera z'umwaka ushize, Aime Uwimana yakoze indirimbo 'Imbaraga z'urugendo' yakomoye ku kurwara Cancer ya 2 k'umubyeyi we - indwara yamufashe mu bihe bitoroshye ubwo Isi yari imaze kwibasirwa n'icyorezo cya Covid-19. Mu buryo butunguranye, yarwaye Cancer ya 2 nyuma y'uko yari yararwaye Cancer ya mbere bakamuvura agakira. 

Aime Uwimana mu mpera za 2020 yabwiye InyaRwanda.com ko akurikije uko umubyeyi we yari arembye mu bihe bya 'Guma mu rugo' ya mbere, yari ari koroherwa. Yatangaje ibi ubwo yakoraga indirimbo 'Imbaraga z'urukundo'. Ati "Ubu ngubu ari korohererwa ukurikije n'uko yari ameze mbere". Kuri ubu umubyeyi w'uyu muramyi yamaze kwitaba Imana, akaba ari inkuru yababaje benshi barimo abahanzi mu muziki wa Gospel, abapasiteri n'abandi bo mu gisata cy'iyobokamana.


Aime Uwimana mu gahinda ko kubura umubyeyi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND