RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 5 itegerejwe na benshi, hatangarijwe igihe filime "Fast&Furious igice cya 9" izasohokera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/04/2021 9:16
1


Fast & Furious ni filime igenda isohora ibice bikurikiranye nyuma y'igihe runaka (Franchise) uko imyaka yagiye ihita niko iyi filime yagiye ikundwa cyane ku isi hose. Hari hashize imyaka 5 abakunzi bayo bategereje igice cya 9, none kuri ubu hatangarijwe igihe kizasohokera.



Ku bakunzi ba filime z'ubwoko bwa Adventure ivanze na Action usanga bose bakunda Fast&Furious kuva mu 2002 igice cya mbere cy'iyi filime cyasohoka .Fast &Furious Franchises yagiye ishinga imizi ndetse yigarurira imitima ya benshi bitewe n'ibikinwa muri yo hamwe n'inkuru irimo by'umwihariko abakinnyi b'ibyamamare bayikinamo.


Igice cya 7 cyasohotse mu mwaka wa 2015 ari nacyo cya nyuma nyakwigendera Paul Walker yagaragayemo nyuma yo kwitaba Imana muri 2014. Fast&Furious 7 ikaba ariyo bakinnye bakayitura Paul Walker umwe mu bakinnyi ba fiime bayitangije kuva muri 2002. Kuva icyo gihe igice cya 7 cyasohoka hatangajwe ko n'ubwo Paul Walker atagihari gusa iyi filime izakomeza gukinwa ntakabuza.


Ubusanzwe iyi filime ishingiye ku buzima bw'inshuti 5 zikora amarushanwa y'imodoka bakaba ba kabuhariwe mu guzitwara ku buryo butangaje. Mu bakinnyi bayo bakomeye ndetse bafite abafana benshi harimo Vin Diesel, Michelle Rodriguez, The Rock, Ludacris, Tyrese Gibson, Jordan Webster ndetse n'abandi benshi.

Igice cyayo cya 8 cyikaba cyarasohotse muri 2019 cyiswe Fast & Furious Presents: Hobbs and Shaw gusa iki gice gitandukanye n'izindi zose kuko cyiri mu bwoko bwa Spin-Off ishingiye ku bakina Fast&Furious dore ko yagaragayemo The Rock na Jason Statham ikanakurikira inkuru yabo gusa. Iki gice kandi cyagaragayemo ibihangange mu gukina filime birimo Idris Elba, Vanessa Kirby hamwe na Eiza Gonzalez.


Nyuma y'imyaka 5 abakunzi bayo bategereje kubona igice cya 9 cyizahuza abakinnyi bose ba Fast Furious,amatariki izasohokeraho yamaze kuba yamenyekana nkuko studio ya Universal iyitungaya yabitangaje.Mu mashusho amara iminota 2 ateguza abafana ibyo bazabona(trailer) hagaragajwemo ibizagaragaramo n'abazayikina byumwihariko hatangazwa igihe izasohokera.Ku itariki 25/06/2021 nibwo Fast &Furious igice cya 9 kizasohokera.

Amashusho yamamaze igice cya 9 akaba amaze amasaha macye ageze hanze gusa akaba yarushijeho gutera amatsiko abakunzi bayo dore ko hagaragajwemo ibihangange kabuhariwe bizayigaragaramo birimo umukinnyi rurangiranywa ukina umukino wa Catch witwa John Cena,Charlie Theron,The Rock,Jason Statham ndetse umuraperikazi Cardi B azagaragaramo n'abandi benshi bakomeye muri Hollywood.

Src:www.Hollwoodreporter.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzabihimana Gabriel2 years ago
    dutejyeje iyo filimi igice cya 9





Inyarwanda BACKGROUND