RFL
Kigali

Taliki 15 Mata: Abraham Lincoln wabaye Perezida wa 16 wa Amerika ni bwo yitabye Imana: Menya ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:15/04/2021 11:38
0


Taliki 15 Mata ni umunsi 105 mu minsi igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 260 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.



Mu 1865: Abraham Lincoln, Perezida wa 16 wa leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yitabye Imana nyuma yo kuraswa mu ijoro ryo kuwa 14 Mata n’uwitwa John Wilkes Booth. Perezida Abraham Lincoln yahise asimburwa ku buyobozi na Visi-Perezida we Bwana Andrew Johnson.

Abraham lincoln

Abraham Lincoln Perezida wa 16 wa leta zunze ubumwe za Amerika

Mu 1912: Ubwato bw’Abongereza (Titanic) bwarohamye mu majyaruguru y’inyanja ya Atalantike, nyuma y’amasaha abiri n’iminota mirongo ine y’ubugonze ikibuye cy’urubura (Iceberg). Nyuma yo kurohama, harokotse abantu 710 mu bantu 2,227 bari muri ubu bwato.

Mu 1923: Umuti wa Insuline wifashishwa mu kuvura indwara ya Diyabete nibwo watangiye gukoreshwa. Uyu muti ukaba waravumbuwe na Frederick G Banting afatanyije na JJR Macleod ndetse na Charles H Best muri Kaminuza ya Toronto mu mwaka 1921.

Mu 1939: Albert Lebrun yatorewe kuyobora Ubufaransa.

Mu 1959: John Foster Dulles wari umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika yeguye ku mirimo ye.

Mu 1969: Koreya ya ruguru yarashe Indege y’igisirikare cya leta zunze ubumwe za Amerika hejuru y’inyanja y’Ubuyapani, hagwamo abantu 31 bose bari muri iyi ndege.

Mu 1974: Muri Niger habaye ihirikwa ry’ubutegetsi (Military coup) ryavanye ku butegetsi uwari Perezida wa Niger Bwana Hamani Diori.

Mu 1989: Muri Hillsborough Stadium, sitade y’ikipe ya Sheffield Wednesday mu Bwongereza habereye imvururu ubwo hakinwaga umukino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’igihugu wahuzaga ikipe ya Liverpool na Nottingham Forest. Izi mvururu zaguyemo abafana 96 abantu 96 naho 766 barakomereka.

Mu 2002: Indege ya Air China (Air China Flight 129) yakoreye impanuka hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Gimhae (Gimhae International Airport), mu mugi wa Busan, muri Koreya y’epfo hapfiramo abantu 129.

Mu 2012: Amashusho azwi nka Hologram y’umuraperi Tupac yagaragaye mu rubyiniriro ubwo abaraperi 2 (Snoop Dogg na Dr. Dre) baririmbaga mu gitaramo cyizwi nka Coachella Music Festival.

Mu 2013: Mu mujyi wa Boston muri leta ya Massachusetts ahaberaga imikino yo gusiganwa ku maguru izwi nka Boston Marathon, habereye iturika rya bombe 2 hafi naho abasiganwa basorezaga (Finish line). Iri turika ryaguyemo abantu 3, abagera 264 barakomereka.

Muri uyu mwaka nabwo mu gihugu cya Iraki abantu bagera kuri 30 baguye mu iturika rya za bombe ryabaye hirya no hino muri iki gihugu naho abandi 163 barakomereka.

Nicolás Maduro Moros yatorewe kuyobora igihugu cya Venezuela.

Mu 2019: Katederali ya Notre-Dame de Paris mu Bufaransa yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Cathedrale notre dame de Paris

Mu 2020: Moon Jae-in yatorewe kuyobora igihugu cya Koreya y’epfo.

Muri uyu mwaka, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu 2,752 bahitanywe n'icyorezo cya COVID-19.

Ibyamamare byavutse Taliki 15 Mata 

Mu 1452: Umunyabugeni w’umutaliyani, Leonardo da Vinci nibwo yavutse. Leonardo da Vinci yavukiye mu mugi wa Florence mu Butaliyani yitaba Imana mu mwaka 1519. Uyu mugabo yamenyekanye cyane ku gishushanyo yakoze cyamenyekanye cyane kizwi nka Mona Lisa. Iki gishushanyo magingo aya kibarizwa mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa kuva mu mwaka 1797.

Mu 1707: Umuhanga mu mibare w’umusuwisi, Leonhard Euler nibwo yavutse.

Mu 1912: Kim II-sung wayoboye Koreya ya ruguru nibwo yavutse. Kim II-sung afatwa nkuwashinze Koreya ya ruguru nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Uyu mugabo yabaye umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu kuva mu mwaka 1948 kugeza mu mwaka 1994 ubwo yitabaga Imana. Nyuma y’urupfu rwa Kim II-sung yaje gusimburwa n’umuhungu we Kim Jong-il nawe waje kwitaba Imana mu mwaka 2011 ahita asimburwa n’umuhungu we Kim Jung-un uyoboye Koreya ya ruguru magingo aya.

Mu 1955: Dodi Fayed, Umushoramari w’umunyamisiri wapfiriye mu mpanuka y’imodoka mu mugi wa Paris mu Bufaransa hamwe n’igikomangomakazi Diana nibwo yavutse. Iyi mpanuka yabaye Kuwa 31 Kanama mu mwaka 1997.

Mu 1960: Umwami Philippe w’Ububiligi nibwo yavutse.

Mu 1978: Louis Fonsi, umuririmbyi w’Umunyapuweritoriko nibwo yavutse.

Mu 1997: Maisie Williams, umukinnyikazi wa sinema w’umwongereza ni bwo yavutse. Maisie yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yiswe Game of Thrones.

Src: On This Day & Famous Birthdays






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND