RFL
Kigali

USA: Byamaze kwemezwa ibyo gufatira ibihano Russia kubera ibitero byayo by’ikoranabuhanga kuri Amerika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/04/2021 16:06
0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje gufatira ibihano bikakaye Russia nyuma y’ibitero by’ikoranabuhanga yagamye kuri iki gihugu mu bihe bitandukanye.



Isi igeze ku rwego rundi aho ukwanze atagutera umurora, yifashisha uburyo ndengamyumvire bw’ikoranabuhanga. Hari n’indwara zikorwa zigashegesha abo zagenewe abe umwe cyangwa benshi n’ibindi binyuranye kuko za ntambara z'imbonankubone zisa nk'izigenda zirangira.


Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis nawe yatinze kuri iyi ingingo mu butumwa yagejeje ku bakirisitu gatolika ba Roma n’isi kuri Pasika. Mu bijyanye n'ibyo, Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba zongeye kuzamura ikibazo gikomeye, cy'ibitero kabuhariwe mu ikoranabuhanga umunsi ku wundi Uburusiya bukomeza kuyigabaho.

Muri ibyo bitero harimo n'ibyo Uburusiya bwagerageje mu mwaka washize, ubwo amatora yari arimbanije muri iki gihugu - amatora yanegukanwe n’ishyaka ry'aba Demokarate, maze umukandida waryo Joe Biden wanaciye agahigo ko kujya mu ngoro y’umukuru w’igihugu ya White House afite imyaka myinshi, ahita aba Perezida.

Ibihano biza gufatwa byitezwe ko biza kwibasira amakompanyi yigenga y'abarusiya asaga mirongo itatu. Ndetse abadipolomate batari munsi y’icumi b'abarusiya baraza kwirukanwa ku butaka bw’Amerika. Ni umwanzuro ukomeye kandi uza kubiza ibyuya ibi bihugu byombi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, bikaba binateganyijwe gushyiraho ingingo ibuza cyangwa ibangamira ibigo by’ishoramari byo muri Amerika gukomeza kurangura ibiva mu gihugu cy’Uburusiya guhera muri Kamena uyu mwaka nk'uko BBC na CBS byabitangaje.

Ibi bihano bigiye kongera no gukomeza agatotsi kari hagati y’umubano w’ibihugu byombi. Ibi bije nyuma y’ibiganiro by'aba Perezida b'ibihugu byombi byabaye kuwa kabiri aho Perezida Biden yabwiye Perezida Putin ko Leta zunze ubumwe za Amerika yiteguye kurinda ubusugire bwayo.

Bije kandi mu kwezi gushize Perezida Biden ubwo yaganiraga na televiziyo imwe yongeye kwemeza ko Perezida Putin ari umwicanyi ‘Killer’. Ibi akaba abyemeza ashingiye ku buryo kwivanga mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika byahangayikishije iki gihugu.

Bije kandi bisanga igitero gikomeye cyagabwe mu ikoranabuhanga rya Leta zunze ubumwe za Amerika, ribika amabanga y’ubutabera, ubukungu n’imibereho rusange y’igihugu cyagabwe umwaka ushize wa 2020. Iki gitero kikaba cyaribye inyandiko z’amabanga menshi kandi y’ingenzi byizerwa na Amerika ko ari igitero cyagabwe kigizwemo uruhare n’u Burusiya.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND