RFL
Kigali

Ishuri ryo mu gihugu cya mbere gikennye ku isi, Niger ryibasiwe n’inkongi abana barenga 20 bahasiga ubuzima

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/04/2021 9:29
0


Ubwo abana bo muri Niger bari mu masomo, umuriro wafashe ishuri bamwe Babura uko basohoka bahasiga ubuzima ay’amashuri akaba yubatswe kuruvangavange kuburyo harimo nasakaje ibyatsi byanatije umurindi umuriro.



Iyi nkongi yibasiye iri shuri riherereye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey yatangiye mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa kuwa Kabiri nk'uko BBC na Reuters babitangaje. Benshi mu bapfuye bari mu mashuri asakaje ibyatsi maze indimi z'umuriro zibabuza gusohoka nyuma yo gufunga umuryango w’irembo ry’ishuri.


Abanyeshuri babashije kurokoka ni aburiye inkuta bahunga iyo nkongi y'umuriro nk'uko uhagarariye ishyirahamwe ry'abarimu yabitangaje. Naho abenshi bahitanwe n’umuriro barimo abana bato, abana b'incuke kuri iryo shuri, nk'uko abategetsi babivuze.

Iri shuri ribanza rya leta rikomatanye n'iry'incuke, riri mu karere k’icyaro ko mu mujyi wa Niamey. Inzu zigize iri shuri zubatse mu ruvange rw'inzu z'amatafari n'inzu z'ibyatsi, nk'uko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC, Tchima Illa Issoufou uriyo ukora mu ishami ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hausa.


Ibyumba by'amashuri 28 mu bigize iki kigo cy’ishuri byahiye birakongoka kuko byari bisakaje ibyatsi ndetse n'ibindi byumba 30 byubakishije ibikoresho bikomeye nabyo byangiritse, nk'uko Illa Issoufou akomeza abivuga.

Umubyeyi wapfushije umuhungu we w'imyaka itandatu muri uwo muriro, yashishikarije leta kubaka amashuri atanga umutekano ku bana. Nk'uko yabitangarije BBC ati: "Mureke ntitugashyire ibintu byose mu biganza by'Imana, mureke ntitugashyire ibintu byose mu biganza bya leta. Twatakaje abana 20 mu isegonda rimwe - tugomba gusaba leta kuvuga ko amashuri ya nyakatsi adakwiye kugira ahandi hantu aho ari ho hose aba mu gihugu".


Sidi Mohamed ukuriye itsinda ryo kuzimya umuriro yabwiye televiziyo ya leta ko abazimya inkongi bahageze vuba, ariko "ingufu z'umuririo zari nyinshi cyane", nk'uko AFP yabitangaje. Ababyeyi bari bategerereje ku ishuri ribanza ku wa gatatu mu gitondo ngo bamenye uko gahunda yo gushyingura abana babo iteye.

Ubusanzwe gushyingura ku bo mu idini rya Islam bikorwa mu masaha atarenze 24 nyuma y'urupfu. Mounkaila Halidou, wo mu ishyirahamwe ry'abarimu, yavuze ko kuri iryo shuri hari hari abanyeshuri hafi 800. Yagize ati: "Abapfuye ahanini ni abo mu gice cy'incuke". Ntabwo biramenyekana icyateye iyo nkongi y'umuriro.

Niger ni cyo gihugu cya mbere gikennye cyane ku Isi, nk'uko bigaragazwa n'urutonde rwa ONU rw'iterambere rwakorewe ku bihugu 189.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND