RFL
Kigali

Nijoro naganiriye n’ukwezi biratinda! Ikibazo kimwe nagisubizaga ibisubizo ijana kuko uri mwiza kuri njye! Soma iki kiganiro witonze

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/04/2021 18:33
1


Hagati mu ijoro ryashize nagiranye ikiganiro gikomeye n’ukwezi kwo mu kirere. Ukwezi kwambwiye ko kumvise kurira kwanjye nijoro. Kwambonye ngo niteretse amacupa y’inzoga ndetse ko kumvise amagambo y’indirimbo nakinnye ijoro ryose n’uwo nayabwiraga. Iyi nkuru tuyikoze tugamije gufasha wowe ufite uwo ukunda wagutaye atavuze ukaba wigunze.



Mu ijoro ukwezi kwaje maze kwicara mu idirishya ry’icyumba cyanjye. Nafashe icyo kunywa ndaguha maze kurandahira neza neza kuko kwashakaga ko tuganira, gusa nkutega amatwi byonyine gusa. Ubwo rero nicaye nkubwira iby’agahinda kanjye ndetse n’intumbero zanjye z'ahazaza. 

Nabwiye ukwezi ko nkutegereje ngo umpamagare n'ubwo hashize ibyumweru ntakumva, utamvugisha. Yewe nafashe n’amafoto nabitse igihe kirekire mu gitabo ariko nayakuye mu mpapuro nkunda gusoma cyane kandi buri munsi, ndangije mbwira ukwezi nti ”Njye nawe twari twishimye ariko sinzi neza niba koko tukishimye nka mbere kuko ntaheruka kukubona”. Narengejeho ko nkigutegereje.

Ukwezi kwahise kumbaza impamvu nakomeje kugutegereza, maze ntazuyaje nsubiza ko impamvu ari imwe gusa, ari uko utigeze unsezera ubwo wagendaga. Ndabizi ko uri ahantu hatuje, ahantu uri kuruhuka kandi nzi neza ko nta kibazo ufite. Uzi igisekeje? Ni uko rimwe na rimwe nibwira ko ndigushaka umuntu utazigera aboneka na rimwe ukundi, mukundwa biratangaje, gusa kubitekereza birambabaza.

Muri icyo kiganiro n'ukwezi mu ijoro ryashize, ukwezi kwashatse kumperekeza hanze tuganira maze kumbaza ikindi kibazo ariko nagisubije mu bisubizo igihumbi. Ni ikibazo kigita kiti “Ubundi umukundira iki?

Mu kujya gusubiza iki kibazo, nahereye ku ndabo wanzaniye, ubwa mbere tumenyana n’uburyo utatindiganyije kumbwira ko unkunda kandi byose ukabinyuza mu tuntu waguraga amafaranga yawe bwite wari warizigamiye. Mpera ku buryo wita ku mafi wororeye mu nzu yawe uburyo uyitaho iyo ashatse kuzenguruka.

Ku rugendo wakoraga iteka unshaka, n’ibindi byinshi. Ubwo kwambazaga icyo nkwangira nacecetse nubika umutwe sinavuga kuko nta gisubizo nari bubone mu mutwe wanjye, uzi impamvu? Ni ukubera ko n'icyo nanga kuri wowe ushaka uko ugihindura ukakigira cyiza bigatuma nkikunda cyane kandi kikandyohera.

Nanjye nahise nitegereza ukwezi maze nkubaza niba gushimishijwe n’ibyo nkusubije maze kuranyitegereza kumbwira ko kuri konyine, ndetse kubabazwa cyane no kubona ibihumbi by’abakundana basomanira munsi yako buri segonda. 

Narahindukiye ndagusoma maze nkubaza niba kwishimye kunsubiza ko iyo bitaza kuba iby’akanya gato kwari kunezerwa by’iteka kuko kwankunze cyane kubera icyo kiganiro twagiranye. Ukwezi kwagize kuti ”Ni ukuri uri umukunzi mwiza kandi uri umuganirizi mwiza, nanjye nzajya mpora nkusura n'iyo utaba uwanjye ariko byibura uzajya umfasha kutigunga kandi komera azagaruka”.

Mukunzi ukwezi kwambwiye ko umuntu kwavugaga atari wowe kuko ngo kutashakaga kukubabaza, kwambwiye ko kutantwara kuko kutarota kukubabaza kandi kurampumuriza ngo uzagaruka. Mukunzi ndagukunda kandi binyuze muri iki kiganiro cy’ibyo nagiranye n’ukwezi wumve ko nkukunda kandi cyane ndetse bitazashira. Ndagutegereje mukunzi. 

Ese wowe uri gusoma iyi nkuru ufite umukunzi? Ese ufite ugusoma cyangwa ukwitaho akaguha 'Care'? Ese ufite umusimbura aho atari? Ahari urababaye nk’ukwezi twaganiriye ariko ntiwihebe! Tuza ushyire umutima hamwe bizashira kandi uzamubona agukunde. Ntuzifuze uw'abandi kuko n’ukwezi ntabwo kwifuje njyewe.

Niba amaze igihe ataza cyangwa atakuvugisha, cyangwa umuhamagara ntakwitabe tuza, gusa ntumureke, ntuhweme, izere urwane ku byifuzo by’umutima wawe, dore ni wowe uri hafi ku bwawo, wufashe kubona ibyo wifuza. Inama cyangwa igitekerezo cyawe birakenewe. Iyi nkuru irashushanya umuntu watawe n'umukunzi we, ukaba ukimukunda ariko utabasha kubona amakuru ye. Niba ari uwawe koko azagaruka. Uyisangize n’abandi, bige kurata abo bakunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Asiimwe David2 years ago
    Yesu wee!!! Imana ibampere umujyisha





Inyarwanda BACKGROUND