RFL
Kigali

“Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuba isoko y’ubuzima buzima butazima” Umuhanzi Crezo G

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/04/2021 10:59
0


Habimana Samuel uzwi nka Crezzo G umwe mu bahanzi babimazemo igihe, wanamaze gusa n’aho yinjira mu mwuga w’itangazamakuru, kuri ubu yageneye ubutumwa abahanzi n’urubyiruko muri rusange. Yavuze ko kwibuka bikwiriye gushyirwamo imbaraga nyinshi cyane ku ruhande rw’abahanzi ndetse n’urubyiruko.



Mu kiganiro na Crezzo G yagize ati ”Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994, bikwiriye kuba isoko y’ubuzima buzima butazima. Si umuhango ahubwo ni igihango cyo kusa ikivi abo twabuze bagiye batushije. Rero ni inshingano za buri wese kwamagana no guharanira ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigoreka bava ibuzimu bakagaruka ibuzima.

Tugomba kwiyubaka ariko na none twiyubaka haba mu ntekerezo, mu bwenge, mu mutima muri roho kandi tukiga kugira ubuntu bwabuze kiriya gihe. Aya mateka ni ayacu, aramutse aducitse twacikamo ibice tugasubira aka kera tubirwanye rero nk’urubyiruko by’umwihariko”.


Samuel kandi yagarutse ku buhanzi bwabaye intwaro yakoreshejwe nabi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bukanaza gukoreshwa neza n’ingabo za FPR Inkotanyi zibohora igihugu. Yagize ati ”Ubuhanzi bwabaye intwaro ikomeye y’icengezamatwara n’ibitekerezo byabibye urwango mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

"Ubuhanzi kandi bwarifashishijwe mu gihe ingabo za FPR Inkotanyi zabohoraga igihugu. Ibi byumvikanishe ko ubuhanzi bufite imbaraga ntanyeganyezwa haba mu kubaka ndetse no mu gusenya. Abahanzi uyu niwo mwanya natwe ngo tugaragaze aho duhagaze, nibyo hari ababikora ariko umubare munini w’abahanzi Nyarwanda uricaye wicaranye impano ishobora kurokora".

Ati "Ndasaba ahanzi Nyarwanda kuba umusemburo w’icyiza no kuba abarinzi b’ibyagezweho, inganzo zabo zibe izo kubaka, komora ibikomere, gususurutsa imitima kurusha uko yaba iyo kubiba amacakubiri, urwango cyangwa inabi”. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND