RFL
Kigali

Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi 92 barimo Fred Mufulukye, ingendo zirahagarikwa guhera saa Moya z'ijoro mu turere 6

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2021 0:54
0


Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yafashe imyanzuro ku bintu bitandukanye harimo n'ingamba zo kwirinda Covid-19, inashyira mu myanya abayobozi 92.



Inama y'abaminisitiri yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu turere 6 two mu Ntara y'Amajyepfo ari two: Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe. Ni mu gihe ahandi hose mu gihugu (Uturere 24) ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

Ingamba zashyizweho muri iyi nama ziratangira gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose guhera kuwa Kane tariki ya 15 Mata 2021, zikaba zizongera kuvugururwa nyuma y'ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima. Ni ingamba urebye zitahindutse cyane ku zari zarafashwe mu nama iheruka, gusa hari bicye cyane byahindutse nk'uko bikubiye mu itangazwo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.

Abaturarwanda bose bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo; gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. Zimwe muri serivisi zizakomeza gukora ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo na Resitora na Cafe aho zasabwe kutarenza 50% y'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Ku bantu bakora ubukwe, hafashwe umwanzuro wari unasanzweho w'uko ibirori byo kwiyakira bitemewe. Abategura inama zikorwa imbonankubone batangarijwe ko bene izi nama zizakomeza gukorwa, icyakora umubare w'abantu bitabira inama ntugomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira. Abitabira inama basabwa kwipimisha Covid-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama, ni Abayobozi bagera kuri 92 bashyizwe mu myanya itandukanye. Muri aba bayobozi harimo na Fred Mufulukye wayoboye Intara y'Iburasirazuba, akaba yagizwe Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco. Umubare munini w'abayobozi bashyizwe mu myanya, ni abo mu Bushinjacyaha Bukuru, bakaba bagera kuri 31, naho Abayobozi 17 bahabwa imyanya mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).


Perezida Kagame ni we wayoboye iyi Nama y'Abaminisitiri


Imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND