RFL
Kigali

MINEDUC yatangaje gahunda y'ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa, basabwa kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/04/2021 12:05
0


Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2021, abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo batangira kujya ku mashuri gukomeza amasomo yabo, basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.



Ku wa Kane abanyeshuri bazerekeza ku bigo bacumbikirwa ni abari mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse na Rwamagana, Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere dukurikira; Huye, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo; Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero, Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri biga Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo; Gicumbi, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi, Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba na Ngoma, Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru tariki 17 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri bo muri Muhanga, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, Gatsibo, Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mineduc yasabye ababyeyi kohereza abana babo ku ishuri hakiri kare kugira ngo bahagere bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iyi Minisitiri kandi ivuga ko mu gihe cyo gusubira ku ishuri, abanyeshuri bagomba kuba bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abanyeshuri amafaranga y’urugendo azabajyana n’azabagarura mu biruhuko bisoza umwaka.

Abanyeshuri basabwe kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19 haba mu ngendo no ku mashuri.

Mineduc yavuze ko abanyeshuri bajya mu zindi Ntara banyuze i Kigali bazajya bahagurukira kuri Stade Amahoro.



Gahunda y'ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND