RFL
Kigali

“Ni nk'aho ari we Facebook, abantu bayanga ni we baza bareba” Facebook,inc yakoresheje miliyari rwf23 mu busugire bw’umutekano wa Zuckerberg mu 2020

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/04/2021 13:01
0


Umuhanga yaragize ati ”Utagira abanzi ni udakora”. Ibi ni nako bigenda ku kigo cya Facebook,inc n'umuyobozi wacyo. Iki kigo gikunze kujya imbizi na benshi kubera iterambere rihambaye kigeraho bityo aba bantu baba bakirwanya ahanini bashobora no kugera ku muyobozi wacyo mukuru.



Gukora ukiteza imbere ni byiza kandi ni ngenzi mu rugendo rw’ubuzima bwa buri muntu wese, gusa nanone n'ubwo benshi bakora hari igihe bagenda bahura n’ibigusha ndetse ku badafite imitima ikomeye bakagenda batsikira. Iyi mpamvu y'abakurwanya kubera ibikorwa ni yo ituma abakire benshi cyangwa ibigo byinshi bigira ingengo y’imali bishobora mu gushakira abakozi babyo umutekano.

“Ni nk'aho yitiranwa na Facebook, niyo mpamvu abafite amarangamutima mabi ku kigo cyacu baza bareba MarK Zuckerberg”. Ibi byatangajwe mu itangazo ryerekana uko imimere n’imiterere y’iki kigo yari yifashe mu mwaka wa 2020, aha ni naho yanatangarijwe uko byari byifashe ku bijyane n’umutekano w’umuyobozi mukuru wa Facebook.

                 Umuyobozi mukuru wa Facebook bwana Mark Zuckerberg  

Nk'uko byatangajwe, amafaranga yashorwaga mu bikorwa byo kurinda ubusugire bw’umutekano wa Zuckerberg yarikubye kubera icyorezo cya covid-19.

Mu mwaka wa 2020, amafaranga yo kurinda urugo rwa Zuckerberg hamwe n’umuryango we ahwanye na miliyoni 23 z'amadorali y'America -  asaga miliyari 22 z'amafaranga y’u Rwanda. Nyuma y’izi miliyari zashowe mu kurinda urugo rwe ndetse n’umuryango we hiyongeraho agera kuri miliyoni 10 zo kumurinda we wenyine ndetse n’ibindi bintu byose ashobora guhura nabyo byamubuza uburyo.

Nk'uko twabivuze amafaraga yashowe mu kurinda uyu muherwe akaba n’umubyeyi wa Facebook ni menshi cyane ugereranije n'ayatanzwe mu mwaka wa 2019 mu kurinda umutekano we kuko yari miliyoni 13.4 naho muri 2018 yari miliyoni 10.4 za madorali.

Ku rundi ruhande benshi batangariye aya mafaranga, gusa nk'uko byerekanwa n’ikigo cya Facebook,inc, umushahara wa Zuckeberg ku mwaka ungana n'idorali rimwe ni ukuvuga uyashyize mu manyarwanda ashobora kugera kuri 996 Rwf, aya mafaranga angana n'ay'umuhinzi wa nyakabyizi.   

Ntabwo uyu ariwe muherwe wenyine ushora akayabo kenshi mu gucunga umutekano we ku Isi kuko benshi mu batunzi ku Isi cyangwa abandi bantu bahora bafite abantu babarwanya ndetse baba banifuza kubatwara ubuzima cyangwa gukora ikindi cyose cyabasubiza hasi.

Src: Theverge.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND