RFL
Kigali

Miliyari zigera kuri 20 z’amadorali zigiye gukoreshwa na kompanyi ya Microsoft mu kugura inyunganizi mu ikoranabuhanga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/04/2021 11:54
0


Iyi kompanyi nto izatanga inyunganizi mu ikoranabuhanga rya Microsoft ikaba izagurwa agera kuri miliyari 19.6 z’amadorali.



'Ubuhinga' bw’ikopanyi ‘Nuance Communication’ bugiye kugurwa amafaranga ya kabiri menshi mu mateka ya Microsoft, bukaba buzifashishwa mu gutunganya imikorere y’uburyo bwo gusesengura ijwi, mu bikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha Microsoft Word bya Apple.


Umuyobozi Mukuru kandi Nshingwabikorwa Satya Nadella ni we watangaje aya makuru

Ikindi ni uko imikorere y'iyi kompanyi bagiye kugura, izabafasha gukora uburyo bwizewe bwo guhuza umuganga n’umurwayi, hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyi gahunda ikaba yaramamaye ikanakoreshwa cyane mu gihe cya COVID-19. Biteganyijwe ko igikorwa cyo kugura iyi kompanyi kizarangirana n'uyu mwaka.

Iyi kompanyi noya igiye kujya mu maboko ya Microsoft ibarizwa muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye mu 1992 ifite abakozi barenga 1600. Izwi cyane mu gutanga no gukora ikoranabuhanga ryifashishwa n’ibitaro urugero nka raporo y'uwo mwanya igaragaza ibice by’umubiri byakomeretse ‘Automate Radilogy Report.”

Src: www.bbc.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND