RFL
Kigali

Masamba wari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje uko ibyo yabonye ava i Byumba yinjira i Kigali yabikozemo indirimbo yise 'Amarira'

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/04/2021 16:39
1


Masamba Intore wari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya bw’uko yinjira mu Rwanda yabonye uko Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro byatumye urugendo ruva i Byumba yerekeza i Kigali arukoramo indirimbo yise “Amarira”.



Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV cyagarutse kuri byinshi kuri iyi ngingo, Masamba Intore yavuze ko yatunguwe ubwo yagerega mu Rwanda. Ibi byatumye ibyo yiboneye ava i Byumba yerekeza i Kigali abikoramo indirimbo. Yagize ati “Njyewe mfite ibyo nibuka bibi cyane kumva u Rwanda nararwumvise ari u Rwanda rutemba amata n’ubuki, rwiza, paradizo ruva inda imwe n’ijuru nk'uko babitubwiraga hanyuma nkarwinjiramo nkabona imirambo ahuntu hose, nkabona u Rwanda runutse, u Rwanda rwapfuye rutariho, naravugaga nti koko ibi ni byo Imana yatugeneye?”.


Masamba ari mu batanze umusanzu ukomeye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside binyuze muri morari

Yakomeje avuga uko ibiteye agahinda yabonye yahise abishyira mu nganzo maze ahimba indirimbo yise “Amarira”. Yagize ati “Indirimbo yanjye yitwa “Amarira” nayihereye i Byumba ubwo Jenoside yarimo ninjiye muri Kigali itaravamo ndetse yose. Ariko ibyo byose mbibona kuva i Byumba yose mpimba iyo ndirimbo ivuga ngo ndacura intimba, ndaganya ijoro n’amanywa agahinda ni kenshi, ikiniga kiranyinshe amaraso y’abana b'ababnyarwanda inzirakarengane zirenganiye ubusa…...”.


Yavuze ko ubwo yavaga i Byumba yari mu mudoka ya pikapu yerekeza i Kigali imirambo yagendaga ituruka mu misozi igwa mu modoka. Yongeyeho ko hari n’uwaguye mu kirahure bikaba ngombwa ko bahagarara. Masamba ari mu bateye akanyabugabo Inkotanyi ku rugamba rwo guhagarika Jenoside cyane cyane mu gitamaduni cyabongereraga morari. Ku rugamba, yavuze ko bose bumvuga bafite inyota yo gushaka igihugu cyababyaye barwana nka Rambo wamamaye muri filime.

Icyo gihe ngo bari bakiri abasore bambara amakabutura. Kuva mu mwaka wa 1991 ni bwo yatangiye kuba umushyushyarugamba w’Inkotanyi ku buryo hari abatari bake babimushimira ndetse hari n'abo indirimbo ze zatumye bahitamo kujya ku rugamba kurwanira igihugu.

UMVA HANO INDIRIMBO AMARIRA YA MASAMBA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbarushina Emmanuel2 years ago
    Masamba intore wakozeneza urintwari indirimbozawe ni nziza zirubaka zifite ijambo rihumuriza umutima umuntu ufite agahinda iyozumvise ziramufasha umutimawe uratuza akamwererwaneza gusa wowe masamba ndagushimira urintwari kuba waratateraga abandi murare kurugamba rwokubohora igihugu cyacu cyu uRwanda warakoze ndagushimiye mwizina ryabanya Rwanda Bose ndagushimiye





Inyarwanda BACKGROUND