RFL
Kigali

China: Alibaba yaciwe amande ya Miliyari 2.8$ izira kubuza uburyo abakiriya bayo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/04/2021 17:56
0


Nyuma y'amagambo yatangajwe na Jack Ma ufatwa nk’umubyeyi wa Alibaba, iki kigo ntabwo kiri guhabwa agahenge na Leta y’u Bushinwa. Kuri iyi nshuro iki kigo cyaciye agahigo ku gucibwa amande ya Miliyari 2.8$. Kugeza uyu munsi benshi ku Isi bibaza ibyo Jack Ma ahugiyemo dore benshi bari bakunze kumubona atanga imbwirwa ruhame hirya no hino.



Alibaba Group ni ikigo cyatangijwe na Jack Ma, gusa cyatangiye gitanga serivise zo gucururiza ibicuruzwa kuri murandasi nyuma kiza kuba ikigo cy’ubukombe ku Isi gitanga serivise nyinshi cyane. Kuri uyu munsi wanone, urwego rushinzwe kugenzura amasoko mu Bushinwa rwatanze itegeko kuri iki kigo ryo gutanga amande ya miliyari ebyiri na miliyoni magana inani z'amadorali y'amanyamerika.

Alibaba yahanwe izizwa kubuza uburyo abakiriya ndetse no kubima amahitamo mu gihe bahaha. Muri iki kirego ikigo gishinzwe ubucuruzi kivuga ko Alibaba idaha amahirwe abakiriya yo gukoresha izindi mbuga zitari Alibaba, ibi bikaba bifatwa nko kubuza uburyo abakiriya.  

Nk'uko uru rwego ribitangaza, ibi binyuranyije n’amategeko kuko bihonyora uburenganzira bw’umuguzi ugomba guhabwa amahitamo mu gihe agura. Ku ruhande rwa Alibaba yatangaje ko yemera igihano yahawe, ndetse ko yiteguye kubahiriza ibyo yasabwe n’urwo rwego. Igihano Alibaba yahawe kirangana na 4% by’inyungu Alibaba yabonye mu Bushinwa mu mwaka wa 2019.

Ku rundi ruhande, bwana Jack Ma amaze igihe atumvikana ndetse atanagaragara muri rubanda nk'uko yari abimenyereweho. Nk'uko urubuga rwa businessinsider rubyerekana, Jack Ma ashobora kuba amaze igihe muri rino genzura n'ubwo bitavugwaho rumwe na benshi.

N'ubwo byatangajwe ko Alibaba yaciye aka gahigo ntabwo ari cyo kigo cyonyine gihanwe kubera uku kwikubira isoko, gusa ibi byari bimenyerewe ku bigo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku isonga ry’ibigo bikunze gushyirwa mu majwi harimo Apple na Facebook. Ikigo cya Facebook gikunze gushinjwa kuba nyamwigendaho kubera akenshi iyo kibonye ikigo gitangiye gukora nk'ibyo gikora gihita gikoresha uburyo bwose bwatuma kikigura.

Ku ruhande rwa Apple nayo ishinjwa kubuza uburyo abakiriya, aho itabaha ububasha bwo kugira amahitamo. Aha ku muntu ukoresha igikoresho cya Apple arabyumva vuba. Iki kigo kigira uburyo bw'uko program zikoreshwa mu bikoresho byacyo byose biba bigomba kugurishwa na cyo gusa, ibi bikaba bifatwa nko kuba nyamwigendaho (Monopoly).  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND