RFL
Kigali

#Kwibuka27: Ntiyari inkomamashyi! "Wimbwira gutyo sindi umugore wawe" Imena Agathe Uwilingiyimana asubiza Perezida Habyarimana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/04/2021 20:55
0


Agathe Uwilingiyimana ni intwari y'Imena akaba ari nawe mugore wabaye Minisitiri w'intebe w'u Rwanda. Yapfanye n'umugabo we. Yishwe ku itegeko ryatanzwe n'umusirikare w'ipeti rya Koroneli, Bagosora Theoneste uri mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Umunyapolitike ukomeye, umugore w’umunyamahoro, umwe muri bacye b'abari n’abategarugori mu gihe cye babashije kwiga akagera no rwego rwo kwigisha muri kaminuza, uwemeye gutanga adatanze abandi, uwanze kuniganwa n'ijambo ngo wenda ryakiza abatari bacye, uwaharaniye ko ikiremwamuntu kigira ijambo hadashingiwe ku bwoko cyangwa igitsina, uwahagaze ku ijambo kugeza ku mwuka we wa nyuma;

Umunyarwandakazi nyawe kandi utazigera na rimwe yibagirana mu mateka y’u Rwanda, uwo nta wundi ni uwavutse ku itariki ya 23 Gicurasi mu mwaka wa 1953, Agathe Uwilingiyimana. Ubu iyo aba akiriho aba ari mu bagikomeye mu buryo bw’umubiri, ari muri ya myaka y’inararibonye kandi y’inkingi mwubatsi, aba agize imyaka y’inkenerwa, 68. Yibukirwa kuri byinshi birimo no kuba yararanduye politike y'iringaniza mu mashuri yadukanywe na Habyarimana mu gukandamiza Abatutsi na zimwe muri Perefegitura.

Uyu mubyeyi, Agathe Uwilingiyimana, yazize kuvugira abo yabonaga ko barengana, yazize gushyira mu gaciro, yazize ukuri kwe kandi kwari gukwiriye, yazize kutaba inkomamamashyi z’inkoramaraso, yishwe n'abantu batagira ubumuntu - abo ubumuntu bwari bwaravuyemo bwarabakayutsemo - yishwe n'abarenzwe n’urwango, abagome n'inyangamahoro. Yazize kuba umunyarwandakazi ukwiriye kuko imico n’ingiro bye ari byo bikwiye kandi biranga ababyeyi b’i Rwanda.

Ubwo Agathe Uwilingiyimana yari Minisitiri w'Intebe, ntabwo Perezida Habyarimana yishimiye gukorana nawe kabone n'ubwo yagombaga gukorana nawe byanze bikunze. Umunsi umwe ubwo bari bahuriye mu nama, mu buryo bwo kumwumvisha ko amuyoboye, Habyarimana yaramubwiye ati "Wowe mugore", nawe amusubiza nta gutegwa ati "Wimbwira gutyo sindi umugore wawe". Agathe yashyiraga mu gaciro cyane mu gihe cyose yamaze ari umuyobozi. Byinshi kuri we twabibateguriye mu cyegeranyo gikurikira:

Kurikira amateka y'Imena Agathe Uwilingiyimana:









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND