RFL
Kigali

Urukundo nyarwo! Yakomewe amashyi nyuma yo kwemera gutanga ijisho rye akariha Niyo Bosco ku bw'urukundo amukunda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2021 17:47
2


Umusore witwa Kendrick Kevin ari gushimirwa n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko igihe icyo ari cyo cyose abaganga bazasanga byashoboka, yiteguye gutanga ijisho rye akariha umuhanzi akunda Niyo Bosco.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize kuri Instagram ubutumwa bw'umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n'urukundo amukunda. Niyo Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yarafashwe n'ubu bumuga ubwo yari afite imyaka 2 y'amavuko. Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n'ijwi ryiza n'ubuhanga buri mu ndirimbo ze n'izo yandikira abandi bahanzi banyuranye.

Ubutumwa bwa Kendrick Kevin bwari bukurikiye ifoto ye, bwashyizwe kuri Instagram na M.Irene buragira buti "Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze".


Niyo Bosco indirimbo yashyizeho ukuboko irakundwa cyane

Ubwo yashyiraga ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, Irene Murindahabi umujyanama (Manager) wa Niyo Bosco yagize ati "Ibi birandenze what a kind of love Kendrick Kevin akunda Niyo Bosco. Muhungu wanjye, hari abantu bagukunda cyane gutya. Ngize ubwoba sinatekerezaga ko uzakundwa ku rwego umuntu yifuza kuguha ijisho rye kugira ngo murebane. Basi abazi iby'amaso batubwire niba bishoboka."

Kugeza ubu, ubu butumwa bwe bumaze gutangwaho ibitekerezo birenga 230 mu gihe gito bumaze kuri uru rubuga. Aline Gahongayire uherutse gukorana indirimbo na Niyo Bosco, 'Izindi mbaraga', ari mu batanze ibitekerezo bwa mbere. Yasabiye umugisha uyu musore wemeye gutanga ijisho rye, ati "Imana iguhe umugisha". Uwitwa Niwe Sandrine yagize ati "Birashoboka ahubwo muzajye kwa muganga". Umuhanzi Auddy Kelly uri kubarizwa i Burayi yagize ati "Kendrick wubahwe".


Niyo Bosco yatumbagirijwe izina n'indirimbo 'Ubigenza ute'

Niyo Bosco yakozwe cyane ku mutima n'urukundo yeretswe n'uyu musore wemeye adahatwa kumuha ijisho, atangaza ko yiyongereye mu bantu yifashisha asobanura impamvu yo kubaho kwe. Mu butumwa bwe yagize ati "Mbega! Ahise aba umwe mu bo nifashisha nsobanura impamvu yo kubaho kwanjye. Nishimiye ko Imana inkunda urukundo rungana rutya. Ubuse ndi inde wo gutekerezwaho aka kageni?. Imana y'urukundo iguhe umugisha".

Abandi bantu benshi cyane batanze ibitekerezo bashimiye cyane uyu musore ku bw'urukundo rufitwe na bacye yerekanye. Abandi babwiye Niyo Bosco ko Imana imukunda cyane kandi ishoboye byose. Hyacinth Kampire ati "Imana ni igitangaza ibasha gukora iby'abana b'abantu tutibwira, kandi iragukunda". Tuyisenge yagize ati "Yesu aragukunda, gusa mpaye Imana icyubahiro ku bwawe". Ngabo Chadia ati "Urukundo rurahari cyanee, Imana ikugirire neza Kevin ikujyane kure y'iby'isi nawe ejo udahinduka kuko uri umuntu wuzuye".

Icyakora hari n'abavuze ko Kendrick Kevin ibyo yatangaje ashobora kuba yabeshyaga atabikora. Uwitwa Bob ati "Reka ibikabyo sha, reka amagambo ubishyire mu bikorwa nyine". Kevin yahise amusubiza ati "Niteguye kubishyira mu bikorwa igihe icyo ari cyo cyose nzahamagarwa n'ubu nubwo yambwira ngo nze nta kabuza naza". Yaje kongera asubiza undi wavuze ko ari gushaka kumenyekana, ati "Muvandi sinkeneye hit kuko ntacyo yamarira, igitekerezo n'icyifuzo cyanjye ni ukubona uwo nkunda ameze nk'uko nifuza ko amera".

Umwari Peru ati " Yoooh Imana imuhe umugisha mwinshi kuba yanabitekereje byonyine birakomeye". Dorcas Ikirezi yasabye Kevin kutazamera nk'abantu b'iki gihe batakaje ubumuntu, ati "Imana iguhe umugisha mama kandi komereza aho ntuzabe nk'ab'iki gihe kuko uracyafite ubumuntu". Esther Neissa yavuze ko ibyo Kevin akoze bisobanuye urukundo nyarwo, ati "Mana we, icyo ni igikorwa gisobanura urukundo nyarwo, ni ukuri Uwiteka abiguhere umugisha pe." Irafasha Eliab ati "Uru ni rwo rukundo dusabwa twese, kunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, ndabikunze".

Icyo inzobere mu buzima zivuga ku bijyanye no kuba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yahabwa amaso akabona:

Murindahabi Irene yabwiye InyaRwanda.com ko atarabasha kuvugana n'umuganga w'inzobere mu bijyanye n'ubuvuzi bw'amaso ngo amusobanuze niba bishoboka ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yahabwa andi maso, akabasha kureba. Ibi byatumye INYARWANDA ishakisha umuganga w'inzobere ibaza aya makuru. Uwo twaganiriye nawe yavuze ko kuri ubu bigoye kuba byakunda, gusa ngo mu gihe kiri imbere birashoboka. Yanavuze ko hari irindi koranabuhanga bategereje mu myaka iri imbere rizajya ryifashishwa aho abantu bafite ubumuga bwo kutabona bazajya babasha kubona hatiriwe habaho guhabwa amaso n'abandi bantu.

Uwo InyaRwanda.com yaganiriye nawe ni Prof. Dr Saiba Semanyenzi umuganga w'inzobere mu kuvura amaso - umwuga amazemo imyaka irenga 14 - wanayoboye ishami ryigisha ubuvuzi bw'amaso muri Kaminuza y'u Rwanda (Ophthalmology Department), kuri ubu akaba asigaye yikorera aho afite ivuriro rye bwite ryitwa 'Rapha Medical Clinic' rikorera mu mujyi wa Kigali. Uyu muganga yavuze ko ufashe ijisho ukarikura ku muntu kugira ngo urihe undi, ari nk'urutsinga rw'amashanyaraza rudafite aho rucometse. Icyakora yatanze inkuru nziza ku buvuzi bw'amaso bwo mu myaka iri imbere. Ati:

Urabona ukase ijisho, ni nk'amashanyaraza akonekitinze n'ubwonko (Connecting), biba byarangiye ntabwo rishobora gukora, ni ukuvuga ngo nta muntu watanga ijisho ngo arihe undi muntu kuko uriya mutsi witwa Optic nerve (umutsi uhuza ijisho n'ubwonko) iyo uwukase uhita wangirika ntabwo wakora. Ntabwo ijisho umuntu arihindura, ntabwo bishoboka. Gusa, hari ubushakashatsi burimo gukorwa mu myaka izaza aho umuntu ashobora gushyiraho 'device' (agakoresho kabugenewe) mu jisho bakagahuza n'ubwonko ku buryo umuntu utareba, ubwonko bwajya bukorana n'iyo 'device' ku buryo umuntu yareba bigakunda, ariko ni ibintu bikiri mu bushakashatsi.

Niyo Bosco wemerewe ijisho, akomeje kwerekwa urukundo n'abantu batandukanye. Si Kendrick Kevin wenyine ugaragaje urwo amukunda ahubwo buri uko ashyize hanze indirimbo, abatari bacye bagaragaza uburyo zabakoze cyane ku mutima. Umuhanzikazi Aline Gahongayire ukora muzika ihimbaza Imana, aherutse gutangariza InyaRwanda.com ko amafaranga azava mu ndirimbo 'Izindi mbaraga' yakoranye na Niyo Bosco, azayaguramo imodoka akayiha uyu muhanzi w'impano itangaje u Rwanda rufite. 

Mu rugendo rwe rw'umuziki, Niyo Bosco amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: 'Ubigenza ute' yamufunguriye amarembo y'ubwamamare dore ko imaze kurebwa kuri Youtube n'abantu benshi cyane hafi Miliyoni ebyiri, 'Ubumuntu', 'Ibanga', 'Imbabazi', 'Izindi mbaraga Ft Aline Gahongayire', 'Seka' n'izindi nyinshi zirimo n'izo yandikiye abandi baririmbyi zigakundwa cyane nka 'Nahawe ijambo' ya Vestine & Dorcas.


Niyo Bosco niwe wanditse indirimbo 'Nahawe ijambo' ikunzwe cyane muri iyi minsi

Benshi mu batanze ibitekerezo bashimiye cyane Kendrick Kevin ku bw'umutima we wuzuye urukundo

REBA HANO 'UBIGENZA UTE' YA NIYO BOSCO


REBA IZINDI MBARAGA BY ALINE GAHONGAYIRE FT NIYO BOSCO


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GAHONGAYIRE AKAVUGA KO ASHAKA KUGURIRA IMODOKA NIYO BOSCO 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyiransabiman valentin3 years ago
    Ndashimir arine gahongayir kubutumw bwiz atugezah niby harizind mbarag imana ijyimukomez akomez atujyezeh ubutumwa bwiz
  • Adepr3 years ago
    Imana imuhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND