RFL
Kigali

#Kwibuka27: Jehovah Jireh yakoze indirimbo ihumuriza abantu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2021 15:53
0


Jehovah Jireh ni korali igizwe n'abaririmbyi barangije kwiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, ikaba yaratangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1998 itangizwa nk'itsinda (Group), itangirira muri ULK aho yabarizwaga ahitwa Saint Paul.



Mu 2000 ni bwo yaje gusa n'iyagutse ari nabwo yatangiye gukora nka korali ariko nta zina ifite nk'uko korali zose ziba zifite amazina. Icyo gihe yitwaga korali y'abanyeshuri biga ku mugoroba. Mu 2005 ni bwo yiswe izina yitwa Jehovah Jireh ikomeza umurimo w'ivugabutumwa. Mu 2010 ni bwo benshi bayimenye binyuze kuri Album ya mbere yitwa 'Ingoma ya Kristu ntizahanguka', ni Album yakunzwe na benshi yiganjemo indirimbo nka 'Gumamo', 'Kugira ifeza' nizindi.

Buri uko umwaka utashye, mu gihe nk'iki cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jehovah Jireh choir itegura indirimbo irimo amagambo ahumuriza abanyarwanda, abasubizamo ibyiringiro kandi banashimira Imana yakomeje kuba hafi Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jehovah Jireh bati "Benshi muri twe, Genocide yabaye tukiri abana, nyuma y'uko RPA iyihagaritse, nta cyizere cyo kongera kubaho cyagaragaraga, ariko Imana yagize neza: imfubyi zarakuze (...),aha rero iyo turebye imirimo Imana yakoreye abanyarwanda muri rusange n'abagize Jehovah Jireh by'umwihariko, bidutera kwibuka iyo Mana irera,aho ababyeyi batari ikahaba ku bw'umugambi wayo mwiza kuri twe".


Bakomeje bagira bati "Iyi ndirimbo twasohoye yitwa "WAGARUYE UMUCYO", Twabwiraga Imana tuyishimira ko yagaruye Umucyo mu Rwanda nyuma y'uko twaciye mu mwijima w'icuraburindi, umuntu ataka adafite uwo atakira, abana barira badafite ubahoza kuko abagakoze ibyo, Genocide yakorewe abatutsi yarabajyanye, ariko Imana yatubereye umuhoza, tuzakomeza dutwaze, kugeza ku ndunduro".

"Turashima Imana yadushoboje gukora kandi iyo ndirimbo muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19, ni ibintu bitoroshye, ariko kandi ntabwo byatubuza gutekereza no kwibuka abacu bagiye tukibakeneye. Iki cyorezo cyatumye umwaka ushize tutabasha gukora indirimbo nk'izi kuko muribuka ko bwo twari muri 'Guma mu rugo', ariko mbere mu 2019 nabwo twari twakoze indi yitwa "Ndagukomeje".

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JEHOVAH JIREH CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND