RFL
Kigali

#Kwibuka27: Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yibutse impinja, abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2021 6:46
0


Umuryango Mugari wa Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice wibutse by’umwihariko impinja, abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 09 Mata 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko byagenze umwaka ushize mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ni igikorwa ngaruka mwaka Fondation Ndayisaba isanzwe ikora, aho igeze ku nshuro ya 11 yibuka ibibondo n’abana bishwe muri Jenoside.

Uyu mwaka igikorwa cyo kwibuka abana, Fondation Fabrice Ndayisaba yakinyujije mu ishuri ry’incuke rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba.

Mukwiye Gaspard ushinzwe iki gikorwa muri iri shuri yagize ati “Ishingiye ku kuba igikorwa ubwacyo twibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nanone gishingiye ku kuba dushaka kubaka umuryango nyarwanda urambye. Kugira ngo dufatireho ingamba z’uko bitazongera ukundi.”

Guhuza iki gikorwa n’ishuri ry’incuke ni ikintu Musabeyezu Narcisse wabaye umurezi igihe kinini akaba n’Umusenateri mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko yishimiye cyane kuko kizatanga umusaruro kurushaho.

Ati “Iki gikorwa cyo kwibuka abana bato ni ngombwa cyane…Buriya ishuri ni ikintu gikomeye cyane, kwibukira ku ishuri ahangaha aho abana bari, ishuri niho hantu uvamo ubwenge, niho hantu uvoma umuco, niho hantu uvoma kubana…”

Umubyeyi urerera muri Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba yashimye Ndayisaba Fabrice ku bw’iki gikorwa.  Ati “Ndashimira cyane byimazeyo Umuyobozi wacu w' Ikirenga Ndayisaba Fabrice, ko yatugiriye neza akadushingira n' ishuri Abana bacu bigamo, Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, akazana n' Igikorwa cyo kwibuka kuko Abana bacu bazakurana umuco mwiza wo kumenya amateka yacu.”

“Rero nkatwe turereramo turamushimira kuba yaratekereje neza iki gitekerezo cyo Kwibuka ibibondo byacu natwe twarokotse Jenoside barumuna bacu bagashira tuzahora Twibuka iteka. Murakoze Twibuke Twiyubaka.”

Irambona Eric umukinnyi mu Ikipe ya Kiyovu Sport n' Amavubi nawe ari mu batanze ubutumwa.

Muri iki gikorwa Umuryango Mugari wa Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, wifatanyije na AERG IGIHOZO ya RP IPRC Kigali isanzwe nayo ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Ndayisaba Fabrice Foundation na Rwanda Polytechnic (RP).

Nyuma yo kwibuka impinja, abana n’ibibondo hakomeje icyumweru cyo kubazirikana kizasozwa tariki 14 Mata 2021.

Mu 2010 Fondation Ndayisaba Fabrice yari isanzwe ikora ibikorwa byo guhuriza hamwe urubyiruko rugakora ibikorwa by’urukundo rukanatozwa gukunda Igihugu, yatangije igikorwa cyo kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside muri Mata 1994.

Fondation Fabrice yatangiye mu 2008 itangijwe na Ndayisaba Fabrice icyo gihe wigaga mu mashuri abanza muri APADE mu Mujyi wa Kigali.

Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yibutse ku nshuro ya 11 impinja, abana n'ibibondo bishwe muri Jenoside

Abantu batandukanye batanze ibiganiro mu kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


KANDA HANO UREBE UBUTUMWA BW'UMUKINNYI IRAMBONA ERIC

">


KANDA WUMVE UMUVUGO UWASE OLIANE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND