RFL
Kigali

Miss Umuratwa Anitha Kate wasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali arashimira FPR Inkotanyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/04/2021 9:44
0


Umuratwa Anitha Kate ni umukobwa ufite ikamba rya Miss Supranational 2021 akaba ari nawe wahurije hamwe urubyiruko rw’abakobwa batandukanye biga muri kaminuza bajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.



Iki gikorwa bagikoze kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Mata 2021. Miss Umuratwa waganiriye na inyaRwanda yavuze ko impamvu yateguye uru rugendo rugizwe n’abakobwa gusa ari uko umwana w’umukobwa yahawe ijambo nabo bifuza kwerekana imbaraga zabo nk’urubyiruko mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Aherekejwe n’urubyiruko rutandukanye rwo muri zimwe muri kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati "Kuza hano ku rwibutso nabiteguye nshaka ko abana b’abakobwa natwe tubigiramo uruhare, gusa nabikoze nifashishije abanyeshuri biga muri kaminuza ziri mu Mujyi wa Kigali zitandukanye kugira ngo tubinyujije muri buri umwe uri hano, abe ijwi ryo kwigisha aho yiga amateka ya Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya.”


Miss Umuratwa yavuze ko bakozwe ku mutima anavuga ko ku bwe abonye ubushobozi yakubakira abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kubera ko nta bushobozi afite bari gutegura kujya gukorera isuku abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bazabikora muri iyi minsi ijana yo kwibuka.

Yasoje ashimira cyane FPR Inkotanyi n’ubuyobozi bwiza bwatumye haba ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’igihugu uburyo kimeze bikaba ari ibyo kwishimira cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND