RFL
Kigali

#Kwibuka27: Oliver The Legend yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ku munsi wa 3' y'umuntu wabuze umubyeyi we muri Jenoside-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/04/2021 16:52
0


Manzi Olivier (Oliver The Legend) ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye iamashusho y'ndirimbo yise 'Umunsi wa 3' yagiye hanze mu buryo bw'amajwi mu myaka 3 ishize. Ni indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y'umuntu wabuze umubyeyi we muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.



Olivier The Ledend yatangiye muzika mu 2013, impano yo kuririmba akaba ayikomora kuri nyina waje kwitaba Imana. Nyina, yari umwanditsi n'umuririmbyi w'umuhanga dore ko yaririmbanaga na Kamaliza (Mutamuliza Annociata) n'abandi bari bakunzwe cyane icyo gihe ndetse na n'ubu bacyubashywe cyane mu muziki nyarwanda kubera umurage w'ibuhangano byje ubuhanga basize. 

Uyu musore w'ijwi rizira amakaraza yadutangarije ko amaze kugeza indirimbo hafi 30 zirimo; Icyo yavuze, Ingofero, Wowe gusa, Uri uwera, Nta bwoba, Azaza Ft Eli max Kagoma k'Imana, Igihango, Si iwacu, n'izindi zitandukanye. Mu mwaka wa 2016 Olivier The Legend yari mu bahataniraga Groove Award Rwanda mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka, gusa ntiyabashije gutwara igikombe.

Oliver The Legend ubwo yasohoraga amajwi y'iyi ndirimbo yise 'Ku munsi wa 3', yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye yayanditse agendeye ku buhamya yari ahawe n'umuntu w'inshuti ye (atatangaje izina) yabuze umubyeyi we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abura umubyeyi we ku munsi wa gatatu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuvuga tariki 10 Mata 1994.

UMVA HANO 'KU MUNSI WA 3' INDIRIMBO YA OLIVIER THE LEGEND

Oliver The Legend  w'imyaka 24 y'amavuko, mu kiganiro na InyaRwanda.com, yahamagariye urubyiruko kwibuka baniyubaka ndetse bagasigasira ibyagezweho mu kurushaho kwiteza imbere. Yagize ati: "Kwibuka bigomba kuba umuco kandi tugasigarisa ibyagezweho kugira ngo dukomeze kwiteza imbere nk'abanyarwanda."


Manzi Olivier uzwi nka Oliver The Legend mu muziki

Iyi ndirimbo 'Ku munsi wa 3' ya Oliver The Legend yanditswe na Issa Karinijabo. Ni indirimbo yumvikanamo aya magambo: "Amfurebye neza ampisha mu rwina dore nitangiriye itama ubwoba ni bwinshi nditsa imitima. Ndumva imirindi y'ikivunge cy'abashushubikana mama ntibandora ariko we arambona arancira amarenga ngo nshinyirize batanca iryera. Hari ku munsi wa gatatu nzahora nibuka.

Mbigenze nte Mana y'i Rwanda mbese wagiye hehe ko nugarijwe, baragenza ubugingo bwanjye ngo baburangize wagiye hehe?. Ba baturanyi na ba bavandimwe, Ese Mana nzongera kubabona rwa rugwiro rwabatembaga ni urunigi ruzampora mu ijosi. Hari ku munsi wa gatatu nzahora nibuka. Mbigenze nte Mana y'i Rwanda mbese wagiye hehe ko nugarijwe baragenza ubugingo bwanjye ngo baburangize wagiye hehe?".

REBA HANO INDIRIMBO 'KU MUNSI WA 3' YA OLIVIER THE LEGEND









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND