RFL
Kigali

Prince Philip umugabo w'Umwamikazi w'u Bwongereza yitabye Imana ku myaka 99

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/04/2021 13:56
1


Mu gitondo cy'uyu wa Gatanu tariki 09 Mata 2021 hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Prince Philip umugabo w'Umwamikazi w'u Bwongereza, Queen Elizabeth II. Prince Philip wabonye izuba tariki 10 Kamena 1921, yitabye Imana ku myaka 99.



Urupfu rwe rwemejwe n'umuryango w'ubwami bw'u Bwongereza (Buckingham Palace) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, atabarukira ahitwa Windsor Castle. Umwamikazi Elizabeth yatangaje ko umugabo we Prince Philip yitabye Imana mu mahoro. 

Andi makuru ku rupfe n'imihango yo kumushyingura, ntibiratangazwa nk'uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje. Prince Philip na Queen Elizabeth bari bamaze imyaka 74 babana nk'umugabo n'umugore dore ko bashakanye mu mwaka wa 1947.


Prince Philip umugabo wa Queen Elizabeth II yitabye Imana


Elizabeth hamwe na Philip ubwo bemeranyaga kurushinga mu 1947






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter bukuru2 years ago
    Niyigendere mumahoro yiruhukire ariko muzatugezeho nimihango yokumushyingura





Inyarwanda BACKGROUND