RFL
Kigali

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w'amashuli 2020/2021 uzatangirira: Abo mu wa mbere ni kuwa 19 Mata, CST ni kuwa 07 Kamena

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/04/2021 14:10
0


Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe cy'ifungura ry’amashuli ry’umwaka wa 2020/2021 byashyize bishyirwa hanze. Abanyeshuli bo mu mu mwaka wa mbere nibo bazatangira bwa mbere ku wa 19 Mata 2021 naho abarimo abiga muri Koleje y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) bazatangira kuwa 7 Kamena 2021



Nk'uko byangajwe na Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) mu itangazo ryayo ryo kuri wa Gatanu tariki 9 Mata 2021 ryaje rishimangira igihe abanyeshuli bazatangirira. Abanyeshuli basoje amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2019 bari bemerewe kwiga muri kaminuza y’u Rwanda mu ntangiriro za 2020 bari bamaze igihe kirenga umwaka bategereje kugana ishuli ariko ubu basubijwe.

Nk'uko iri tangazo ribyerekana rivuga ko abanyeshuli bazatangira mu mwaka wa mbere wa mashuli wa 2020/2021 bose bazatangira kuwa 19 Mata naho abandi bizagenda biterwa na Koleje bigamo ndetse n'ibyo biga. Ku ruhande rwa Koleje y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) niyo izatangira nyuma hamwe na Koleje y’ubuvuzi bw'abantu (CMHS).

N'ubwo iri tangira ry'amashuri ritangajwe hari abanyeshuli batari babona amanota y'umwaka wa 2019/2020 ndetse no ku ruhande rw'abarangije mu myaka isoza batari bayabona. 

Gusa ku rundi ruhande urebye usanga ibi bibazo byose byaratewe n'ikibazo cy'icyorezo cya Covid-19 dore ko iyi kaminuza yakoze iyo bwabaga igakomeza kugerageza gushaka uko abanyeshuli bayo bakomeza kwiga n'ubwo bitari byoroshye aho hari n'abasoje amasomo ahanini hakoreshejwe iyakure (Kwiga hifashishijwe murandasi).

Muri iri tangazo ryasohotse riri mu rurimi rw’icyongereza ryaje rinamenyesha igihe abanyeshuli bagomba kuziyandikirizaho bitewe n'ibyo biga na Koleje bigamo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND