RFL
Kigali

Uganda: Abarundikazi 29 bari bagiye gucuruzwa batabawe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/04/2021 13:25
0


Mu gihugu cya Kenya, na Uganda havugwa nk’icyambu cy’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abakobwa bava mu biguhu bitandukanye. Abakobwa bagera kuri 29 b’Abarundikazi batabawe na Polisi ya Uganda ubwo bari bagiye gucuruzwa.



Ku wa kabiri, umuvugizi wa polisi yatangaje ko abapolisi ba Uganda bakijije abakobwa 29 b’Abarundi kandi bata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.


Charles Twiine, umuvugizi wa polisi mu buyobozi bushinzwe iperereza ku byaha, yabwiye Xinhua kuri telefoni ko abakobwa b’Abarundi barokowe igihe bari mu nzira berekeza mu bindi bihugu kugira ngo bacuruzwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.

Twiine ati: "Twarabakijije (abakobwa) kandi turi gushaka uburyo basubizwa iwabo". Umuvugizi wa polisi yavuze ko abakekwaho gucuruza abantu bazashyikirizwa inkiko kugira ngo bahatwe ibibazo ku byaha baregwa byo gucuruza abantu.

Twiine ati: "Gucuruza abakobwa ni kimwe mu byaha bitesha umuntu agaciro, bifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina nk'imirimo y’agahato."

SRC: Xinhua 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND