RFL
Kigali

Platini yashimiye Munyanshoza uruhare agira mu gusana imitima ikomeretse mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/04/2021 13:20
0


Umuhanzi Platini P yashyize kuri Status ye ya WhatsApp ifoto ya Munyanshoza maze amushimira uruhare agira mu gusana imitima ikomeretse mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Mu butumwa bw’ishimwe yagize ati ”My Friend Munyenshoza ibi bihe rero usana imitima ikomeretse ndagushimiye”. Munyanshoza yagize uruhare mu gusana imitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo zitanga ihumure n’icyizere zifashishwa muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi n’ubu uwo musanzu aracyawutanga no mu bundi buryo butandukanye burimo kwifashishwa nk’umutumirwa mu biganiro bitandukanye bijyanye n’ibi bihe.


Ubutumwa bw'ishimwe rya Platini kuri Munyanshoza 

Umuntu ntabwo yatinya kuvuga ko abahanzi barumuna ba Munyanshoza bakwiriye kumwigiraho urugero rwiza nabo bagahozaho mu gutanga umusanzu wabo mu bihe nk’ibi bifashishije impano bafite. Ikindi bamwigiraho ni ugukunda igihugu kuko ari no mu bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, yewe ari no mu bafunzwe bitaga ibyitso mu 1990.

UMVA HANO INDIRIMBO GENDA MIBIRIZI YA MUNYANSHOZA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND