RFL
Kigali

Ubutumwa bwa ba Nyampinga b'u Rwanda Ingabire, Naomie, Meghan, Liliane, Elsa na Jolly mu #Kwibuka27

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2021 10:13
0


Ba Nyampinga b’u Rwanda batandatu batanze ubutumwa bw’ihumure basaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ku Isi.



Ni mu butumwa bw’amashusho batanze bifatanya n’u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.

Iminsi ijana yo kwibuka isobanura iminsi ijana y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri buri tariki 7 Mata buri mwaka. Ni igihe n’umwanya wo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka. 

Kuba hafi no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwigisha abaturage kugira uruhare mu kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27, mu ijambo yavugiye muri Kigali Arena tariki 07 Mata 2021, yasabye Abanyarwanda kudaterwa isoni no guhangana n’abantu bari mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakagoreka amateka uko bashaka.

Ati “Amateka ya Jenoside ni ukuri, niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”.

Mu butumwa bwe, Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 idakwiye gushidikanwaho, asaba buri wese guharanira kurwanya yivuye inyuma abagoreka amateka.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni igikorwa kidakwiye gushidikanwaho no kugirwaho impaka. Reka duharanire kurwanya abagoreka amateka.”

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yavuze ko kwibuka ari umurage udasaza wo gusigira amashami yashibutse n’icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Uyu mukobwa anavuga ko ari n’intwaro ikomeye yo guhangana n’abasaritswe n’ingengabitekerezo. 

Ati “Kwibuka si inshingano gusa, ahubwo ni n’umurage tugomba gusigira abazadukomokaho kugira ngo twizere ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda cyangwa ahandi hose. Ni n’intwaro ikomeye mu guhangana n’abapfobya Jenoside.”

Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, yavuze ko kwibuka Jenoside ari ugutekereza icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo n’amasomo bakuyemo, bikabaha inshingano yo guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biduhe gutekereza ku byabaye, amasomo tubikuramo ndetse biduhe inshingano zo guharanira ko bitakongera kuba iwacu mu Rwanda ndetse ku Isi yose.”

Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018, yavuze ko uko Abanyarwanda bakomeza kwibuka ari igihango bagirana n’u Rwanda cy’uko batazatatira inzira y’ubumwe, amahoro n’iterambere bagezeho.

Ati “Uko dukomeza kwibuka, niko tugirana igihango n’Igihugu cyo kutazatatira amahoro, ubumwe n’iterambere tugezeho. Kandi duharanira ko Jenocide itazongera ukundi haba mu Rwanda n'ahandi ku isi.”

Iradukunda Elsa ufite ikamba rya Miss Rwanda yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe no gukomeza inzira yo kwiyubaka. Ati “Twibuka kugira ngo dusubize abacu agaciro. Twibuka kugira ngo twiyubake. Twavuye ibuzimu twongera kuba abantu.”

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yavuze ko kwibuka ari ugusigasira amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ati “Ubwo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 ni ngombwa gusigasira amateka duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”


Uhereye ibumoso: Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019, Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020, Ingabire Grace Miss Rwanda 2021, Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018 na Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND