RFL
Kigali

#Kwibuka27: Twibuke twiyubaka, dusenge byose tuzabishobozwa n’Imana-Aline Gahongayire

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/04/2021 15:36
0


Umuhanzikazi Aline Gahongayire umwe mu bagezweho baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, ukunzwe muri iki gihe kubera ubutumwa butandukanye bufasha abantu binyuze mu bihangano bye, yatanze ubutumwa buhumuriza abantu muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Uyu muhanzikazi mu kiganiro kihariye yahaye inyaRwanda, twamubajije ubutumwa bwe muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho yahise anasobanura kuri we kwiyubaka icyo bivuze. Yagize ati: "Bivuze byinshi Harimo gukunda igihugu no gusigasira ibyiza tugezeho kandi tugakomeza kwihesha agaciro kuko ari twe rumuri rwigihugu’’.

Aline Gahongayire abajijwe ku musanzu we nk’umuhanzi yavuze ko ari ukubaka igihugu n’imbaraga zose’


Ku cyo uyu muhanzikazi asaba urubyiruko ni ugukomeza gusigasira ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi, gukunda igihugu, gukora no kwihangira imirimo. Asoza asaba abanyarwanda gufatanya kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati "Dusenge byose tuzabishobozwa n’Imana".

Uyu muhanzi aherutse guhuza imbaraga na Serge Rugamba bakorana indirimbo yanditswe na Alex Dusabe, imaze imyaka 10. Ni indirimbo yitwa 'Umwami Yesu'.

    'UMWAMI YESU' INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE NA SERGE RUGAMBA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND