RFL
Kigali

#Kwibuka27: Diplomat yasabye abanyarwanda kurwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi anahanura urubyiruko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/04/2021 9:15
1


''Twibuke Twiyubaka'' hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zirenga Miliyon zishwe gitangira kuwa 7 Mata kikamara iminsi ijana abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bibuka. Umuhanzi Diplomat yageneye ubutumwa bwihariye abanyarwanda muri ibi bihe.



Diplomat umwe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop bakomeye mu Rwanda yageneye ubutumwa abanyarwanda agira icyo abasaba ndetse anahanura urubyiruko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanatangaje by'umwihariko ikimushimisha cyagezweho nyuma y'imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.


Nuru Fasasi wamamaye ku izina rya Diplomat umuraperi mwiza ukunzwe cyane kubera ubuhanga n'ubushishozi akorana ibihangano bye acishamo ubutumwa bwigisha abatari bacye bugaha impanuro abafana be, azwiho kuba akunze gutanga inyigisho mu ndirimbo ze akenshi yibanda ku mateka y'igihugu nyo hanze yacyo.

Mu gihe u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Diplomat yahaye ubutumwa abanyarwanda bose muri rusange, aho yagize ati "Ubutumwa nagenera abanyarwanda ni ugukomeza kwibuka twiyubaka, kuzirikana kutazibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Kurwanya ipfobya n'ihakana ryayo no guharanira ko ayo mabi atazasubira mu muryango nyarwanda ndetse n'ahandi ku isi."


Diplomat kandi arashima u Rwanda ku byiza rwagezeho nyuma y'imyaka 27 rwiyubaka. Nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com mu magambo ye yagize ati "Icya mbere kinshimisha kuruta ibindi ni intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu byerekeranye n'ubumwe n'ubwiyunge. Mu rugero rwiza yatanze yagize ati "Ubu abafana banjye, inshuti zanjye za hafi, abo dukundana bose bampitamo cyangwa nkabahitamo tudashingiye ku bwoko cyangwa akarere, amazuru y'undi n'indeshyo". Ibyo byose bikaba byaraturutse ku bumwe n'ubwiyunge u Rwanda rwagezeho.

Urubyiruko ari rwo Rwanda rw'ejo igihugu gitegerejo byinshi Diplomat yagize icyo aruhanuraho dore ko abenshi muri rwo ari abakunzi b'uyu muraperi. Diplomate uzwi nka DPG yagize icyo asaba urubyiruko ati "Icyo nsaba urubyiruko ni ukuzirikana ko inzira ikiri ndende no kutirara, kubumbatira aya mateka yacu bakayiga neza bihagije birinda kuyatokoza, kuyagoreka no kuyapfobya.''


Diplomat yasoje abwira urubyiruko ko ''ari inshingano zabo kurinda amateka kugira ngo nabo bazayasigire abazabakomokaho bityo abacu twabuze ntibakazime, ndetse aya mateka azakomeza afashe mu kubaka u Rwanda rubereye abanyarwanda. Harakabaho u Rwanda n'abanyarwanda". Ubu bukaba ari ubutumwa umuraperi Diplomat ukunzwe cyane yageneye abanyarwanda muri iki gihe hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi imaze imyaka 27 ibaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rusanganwa hamad3 years ago
    Twifatanyije twese kwibuka abacu





Inyarwanda BACKGROUND