RFL
Kigali

#Kwibuka27: Uko abahanzi bakoresha impano zabo mu gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mboni ya Mariya Yohana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/04/2021 12:31
0


Kuri iyi nshuru u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mariya Yohona yibukije abahanzi uruhare rwabo mu ibi bihe, abasaba gukoresha impano bafite mu gutanga ihumure.



Mariya Yohona yasabye abafite impano kudahumwa amaso na COVID-19, bakazifashisha mu gutanga umusanzu mu gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro yagiranye n’InyaRwanda.com, Mariya Yohana yavuze ko Humura, Komera ari amagambo meza yakabwiwe abagizweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyempano mu ngeri zitandukanye kudahumwa amaso n’ibi bihe by’icyorezo cya COVI-19 bakagaragara mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mariya Yohani ubuhanzi bwe bwatanze umusanzu ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 

Bifashishije impano bafite mu kubibutsa ibyerekeranye no gukoresha impano yabo muri ibi bihe, yagize ati ”Nk'abahanzi aba bana bazamuka batari twebwe tugize umugisha kuri iyo mpano yabo ibintu byose baririmbamo n’iki gihe bakagishyiramo. Umuhanzi akwiye kugerageza akagaragara mu gufasha bagenzi be bagwiriwe n’ishyano bagenzi be bakabona ko bafite ababari iruhande babakomeza nk’abavandimwe”.

Yavuze ko bakwiye kwifatanya n’abandi mu biganiro kuko hifashishijwe ikoranabuhanga bizagenda bikorwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ibi abibonamo undi musanzu ukomeye wo gutera akanyabugabo urundi rubyiruko rwagizweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yongeyeho ko umuhanzi amatsiko yakamuteye kumenya amateka bityo ibiganiro nk’ibi akabyungukiramo byinshi kuko byigishwamo n’amateka. Akiri kuri iyi ngingo yavuze ko umuhanzi wamenye amateka yagakwiye kwifashisha impano ye agafatanya n’abandi kurema umutima abagizweho n’ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati ”Agafatanya n’abandi twese nako tugafatanya tukabakomeza tukababwira ko batari bonyine. Komera ni ijambo ryiza, Humura ni ijambo ryiza ku muntu nk’uriya wahungabanye”.

Yakomeje avuga ko bakwiye gukora mu mpande zombi asaba abahanzi bakiri bato batabizi neza bashobora wenda kugorwa no gushyira amateka mu nganzo kwiyambaza ababizi bakabafasha. Yashimiye bamwe mu bahanzi bamwegereye bakamusaba ibitekerezo.

Mariya Yonana ubuhanzi bwe bwatanze umusanzu ku rugamba mu guhagarika Jenoside yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND