RFL
Kigali

Arasubira muri Incredible Music cyangwa arayitera umugongo? Danny None yatangaje ko mu mezi atatu araba afite Label abarizwamo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/04/2021 19:27
0


Danny Nanone uri ku rwego ruhambaye mu gutunganya umuziki no kuririmba nyuma yo gukarishya ubumenyi mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yatangaje ko mu mezi atatu araba afite inzu abarizwamo ifasha abahanzi.



Nk’umuhanzi wabyize umaze gusobanukirwa uko umuziki ukorwa by’umwuga, yabwiye InyaRwanda.com ko mu mezi macye ari imbere nasoza amasomo ye araba afite inzu abarizwamo. Ati ”Ndibaza ko mu mezi atatu nzaba mfite aho mbarizwa muri Label nk’umuhanzi. Ntabwo wakora uri wenyine ngomba kuba mfite ikipe nini imfasha abo ngabo rero tugomba gufatanya nibo ndimo ndatekereza ho bamwe na bamwe turavugana twatangiye akazi gacye gacye”.

Yakomeje avuga ko mu gihe kiri imbere abo agomba gukorana nabo bazamenyekana. Yaboneyeho gusobanurira abakunzi be impamvu kuva yajya kwiga atarashyira hanze igihangano na kimwe, avuga ko iyo wiga gukora umuziki nk’ubucuruzi uba ugomba kugira uko utwara ibintu.

Miss Ingabire Grace wicaye afata amafoto n'amashusho Danny Nanone. Mu gitaramo gisoza igihembwe yaramushishije ku buryo urebye muri telefone ye wasanga amafoto cyangwa se amashusho yamufashe.

Danny Nanone yagize ati ”Urumva burya ibintu bisaba umwanya kandi na none nk’umuntu wiga Music Business [umuziki w’ubucuruzi] hari uburyo nyine mba ngomba gutwaramo ibintu nkabifata ku rwego rw’ubunyamwuga. Rero kuba nasohora indirimbo bisaba kubitegura n’igihe gihagije kugira ngo bigere hanze cyangwa se bigere kuri aho nifuza. Ndi hano ntibigire gikurikirana ntabwo byaba ari sawa”.


Incredible Music iyobowe na Bagenzi Bernard yafashije uyu muraperi mu bikorwa bye byinshi. Umuntu yakwibaza niba ariyo bazongera gukorana cyangwa niba azasoza amasomo akayitera umugongo. 

REBA HANO UKOYASHIMISHIJE ABARIMO MISS GRACE MU GITARAMO GISOZA IGIHEMBWE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND