RFL
Kigali

Igisubizo cya Polisi ku gitekerezo cya Clarisse Karasira utishimiye ko abageni barazwa muri Stade

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/04/2021 15:09
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira wagaragaje akabaro ku bageni bari barajwe muri Stade bambaye agatimba akaza kubigaragaza akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, nyuma akaza no kugirana ikiganiro na Inyarwanda.com ahamya ibyo yari yatangaje, yamaze gusubizwa na Polisi.



Clarisse Karasira yandikanye akababaro yatewe no kubona abageni barazwa muri Stade. Ati "Ibi ntabwo ari ukuvuga ko nshyigikiye ibyo bakoze, oya, ariko urebye ibibera mu masoko, aho bafatira imodoka rusange ndetse n'ahandi hahurira abantu benshi wabona ko hari imbaraga zashyizwe aho zitagombaga gushyirwa".

"Nkunda igihugu cyanjye ariko ibi ntibyakabaye biba mu Rwanda. Ibaze uko uyu muryango uzigisha abana bawo nyuma y'uru rwibutso babonye ku munsi wubukwe? Rwanda police harimo nibura no kumva abandi, mukwiye gushyiraho amategeko ariko mukagira no kubaha n'ubumuntu’’.



Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije kuri Twitter isubiza Clarisse Karasira yagize iti "Buri muntu agomba kubaha ingamba zo kwirinda Covid-19 ntakuvangura’’.Clarisse Karasira nawe akimara gusubizwa na Police, yahise agira ati "Ndemeranya namwe ko amategeko agomba gukurikizwa na bose nta kuvangura, ariko hakwiriye kubaho ubushishozi no kubahana mu kugenzura uko amategeko ashyirwa mu bikorwa.’’


Clarisse Karasira yashavujwe no kubona abageni barazwa muri Stade

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLARISSE KARASIRA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND