RFL
Kigali

Amakipe 5 David de Gea ashobora kwerekezamo nava muri Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/04/2021 14:58
0


Biteganyijwe ko David de Gea nakomeza kwicazwa na Dean Handerson, azatandukana na Manchester United nta kabuza.



Ole akomeje kugirira icyizere Dean Henderson wari intizanyo muri Sheffield United, bikaba bimwe mu biri gushyira igitutu ku muzamu w'imyaka 30 na we wari ugikeneye gukina. Ibi byose rero biri gutanga ishusho y'amakipe ashobora kwerekezamo muri Kamena.

Real Madrid ni imwe mu makipe yakunze gushaka de Gea mu myaka itambutse, ndetse iyo bitaza kuba ikibazo cya mashine, Dea ubu aba ari umuzamu wa Real Madrid kuva 2015. N'ubwo  Zidane afite umuzamu wa mbere mwiza, ariko bitegerejweko de Gea mu gihe yaba avuye muri Man United yasubira ku ivuko mu mujyi wa Madrid.

PSG ikinyamakuru Sunsport giherutse gutangaza ko Pochettino acyeneye kuzana de Gea muri PSG. Mu makipe twavuga ko yasinyisha uyu muzamu PSG ni imwe muzifite ubushobozi ubushobozi bwo kumugumisha ku mafaranga yahembwaga. Pochettino Kandi akeneye umuzamu nomero ya mbere mushya kugira ngo yubake imyanya yose mu kibuga.

umwe mu bakinnyi basizwe na Sir Alex Ferguson

Barcelona Ni imwe mu makipe ari kuvugwa kuba yasinyisha uyu muzamu wa mbere wa Espagne. Ariko bikanavugwa ko iyi kipe nta mafaranga ahagije yo kumusinyisha, ndetse bigakubitirana no kuba umuzamu wa mbere Marc Adre ter Stegen aherutse kongera amasezerano azamugeza mu 2025.

Atletico Madrid iyo uvuze Atletico Madrid de Gea yumva murugo kuko yinjiye muri iyi kipe kuva 2003 kugeza 2011 ubwo yasinyaga muri Manchester United, bitatungura benshi umwana agarutse mu rugo.


De Gea Ni umuzamu wa mbere wa Espagne 

Mu gihe uyu musore yaba yemeye gukinira Diego Simeone yaba umuzamu ubanzamo  Jan Oblak akerekeza ahandi.

Ac Milan niramuka itandukanya n'umuzamu wa mbere Gianluigi Donnarumma AC Milan yiteguye gukomezanya na de Gea. AC Milan kandi ifite gahunda yo gushyira imbaraga kuri de Gea kuko abareberera umuzamu wayo bavuze ko nadasinya amasezerano ya Miliyoni  9 ku mwaka atazongera amasezerano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND