Amafoto ni kimwe mu bintu abantu bakunda kureba, iyo umuntu ariho nta foto n'imwe ye atunze yumva atanyuzwe. Muri ibi bihe noneho iterambere rigenda ritumbagira niko haza amatelefone afata amafoto meza bityo abakundana bakajya bifotora batagombeye ubafotora.
Hari abantu
benshi bitabye Imana bari kwifata amafoto azwi nka Selfie. Umugore n’umugabo we
bo muri Kenya baje kurohama mu ruzi barapfa ubwo bari barimo kwifotora ku nkombe z’umugezi
wa Nyamindi mu gace ka Kirinyaga muri Mbiri.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye ashimangira ko ibi byabaye ku munsi wa Pasika Tariki 4 Mata 2021. Abashakanye
bavuye mu rugo berekeza kuri uwo mugezi kuhafatira ifoto nziza y’ukwezi, gusa
ntabwo byabahiriye baje kuhagwa. Ubwo berekezagayo abantu bababonaga
bababwiraga ko umugezi bari kwegera inkombe zawo zinyerera cyane kandi
uwagwamo atabaho.
Umuburo w’abantu banze kuwumva bakomeza basatira umugezi niko kuza kunyerera bombi bagwa mu mugezi n’imirambo yabo irabura n’ubu ikaba ikiri gushakishwa nk’uko bitangazwa
n'ikinyamakuru Nation. Bakimara kugwamo abaturage bahuruye ngo batabare ariko biba iby’ubusa
basanga bamaze kwibira mu mazi.
Ubuyobozi bwo muri Kirinyaga buburira abaturage
baturiye uwo mugezi kuwugendera kure
kuko hari ubutaka bworoshye kandi bunyerera ku buryo butangaje.
TANGA IGITECYEREZO