Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya, ni we mugabo wa mbere ukurura abagore benshi mu Burusiya muri uyu mwaka wa 2021, ni mu matora yabaye hifashishijwe abantu basaga 2,000 bari batangajwe harimo ibyamamare mu gihugu haba muri Cinema, imikino n’ibindi.
Vladimir Putin w’imyaka 68 y’amavuko, ari kandi mu
bayobozi b’ibihugu bakomeye ku isi bavuga rikumvikana ku Isi, akunda gukora Siporo
zitandukanye ahakorera imyitozo ngororamubiri (Gym), kujya muri Pisiine koga, kwifotoza yambaye ubusa hejuru ibituza biri hanze - ibivugwa ko ari byo byatumye
Putin aba umugabo wa mbere ukurura abagore cyane muri kiriya gihugu cy’u Burusiya.
Ikinyamakuru Moscow Times kivuga ko uwahoze ari maneko wa KGB, Vladimir Putin ari we mugabo wenyine wageze ku mibare iri hejuru mu matora ku rubuga. Uru rubuga rwagize ruti: "Abarusiya baracyita Vladimir Putin ukundwa cyane n'abagore muri iki gihugu, abakinnyi, cyangwa ibyamamare ndetse n'abandi banyapolitiki bashobora guhangana na we ariko arabatsinda”.
TANGA IGITECYEREZO