Igihe cyose burya umuntu aba afite inzozi yifuza kuzakabya mu buzima bwe, ukarwana n’ibishoboka byose ngo uzikabye, umukecuru w’imyaka 62 y’amavuko wifuza kuzakora akazi ko mu biro yasubiye kwiga mu mashuri abanza.
Ni inkuru iri kuvugwa muri Zambiya. Uyu mukecuru, Maureen Ngoma afite abana 9, yari yaracikishije amashuri ye ubwo
yigiraga gushaka umugabo ariko akavuga
ko azasubira ku ntebe y’ishuri uko byagenda kose.
Moureen ajyana ku ishuri n'abuzukuru be
Nyina w'abana
icyenda, Moureen yiga mu ishuri ry’ibanze rya Senga Lumbwe i Lusaka mu gusoma
no kwandika nk’umunyeshuri nk’abandi ku cyiciro cya 8. Ikinyamakuru Times of
Zambia kivuga ko Maureen yifuza kujya mu gisirikare cya Zambiya cyangwa kujya
muri politiki no guhatanira umwanya w’inteko ishinga amategeko ya Lusaka namara
kurangiza amashuri ye.
Moureen avugako abona abagore bagenzi be bakora akazi keza kandi nawe ashoboye, ibyo abona ibimutera imbaraga yo kubanza kwiga akazaminuza nawe akazashaka akazi mu myanya ikomeye. Urugendo rwe rwo kwiga rwahagaze mu myaka 45 ishize ubwo yavaga mu ishuri afite imyaka 17 agiye kwishakira umugabo. Maureen agaragara ari kumwe n'abuzukuru be bamuherekeza ku ishuri.
TANGA IGITECYEREZO