RFL
Kigali

Nyuma y’igihombo cya miliyari 4.5 z’amadorali, LG yikuye ku isoko rusange ry'icuruzwa rya telefone zigezweho

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/04/2021 13:27
0


Kompanyi ya LG yamamaye mu gucuruza ibikoresho binyuranye birimo telefone, filigo, televiziyo n’ibindi yamaze gutangaza ko ihagaritse ubucuruzi n’ikorwa rya telefone zayo zigezweho nyuma y’igihombo cy’akayabo ka miliyari 4.5 z’amadorali.



Muri Mutarama iyi kompanyi yo muri Koreya y’Amajyepfo yatangaje ko kubera igihombo gikabije cy'amamiliya y’amadorali, iri gushakisha ibisubizo byihuse. Ni kompanyi yagiye izana udushya twinshi tujyanye n’igihe twa telefone zigezweho nko mu wa 2013 yakoze telefone ifite camera ireba kure kurusha izari ziriho nyamara Umuyobozi w’iyi kompanyi yerekanye ko isoko ririmo urugamba rutoroshye bishingiye ahanini kuri kompanyi ngali za Samsung na Apple, ibi bikaba byarayiteje igihombo kidasanzwe.

N'ubwo bwose yagumye igwa mu bihombo ariko kugeza uyu munsi yari ikiri ku mwanya wa gatatu ku isoko ryo muri Amerika y’Amajyaruguru. Uyu mwanzuro wa LG wo kwivana mu ihangana n’urugamba rutoroshye rw’ikorwa rya telefone zigezweho uraza gutuma iyi kompanyi rurangiranwa ibasha kubona umwanya wo gukora ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo ibyifashishwa n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, iby'ikoranabuhaga bikoreshwa mu ngo no mu nyubako ngali yaba iz'ubucuruzi n’izindi, ibyifashishwa mu gukoresha murandasi no mu kurema ibinyabuhanga bikora nk’umuntu ariko byaremwe na muntu.

Umwaka washize iyi kompanyi yashyize ku isoko gusa telefone zigera kuri miliyoni 28 umubare muto cyane ugereranije na Samsung yashyize ku isoko izigera kuri miliyoni 256. Kugeza uyu musni ikaba yari yihariye kabiri ku ijana k’isoko rusange rya telefone ku isi ndetse LG ikaba 7.4% by’umusaruro rusange wa kompanyi wavaga mu icuruzwa rya telefone.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND