RFL
Kigali

Davido, Burna Boy na Wizkid bahanganiye mu cyiciro kimwe mu bihembo bya VGMA 2021

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/04/2021 12:07
0


Abahanzi 3 bose bakomeye muri Nigeria aribo Davido, Burna Boy na Wizkid basanzwe batavuga rumwe hagati yabo kuri ubu bose bahuriye mu cyiciro kimwe mu bihembo ngarukamwaka bya VGMA. Haribazwa uzacyegukana.




Ibihembo bya Vodafone Ghana Music Awards bizwi nka VGMA ni ibihembo bitangwa n'uruganda rwa Vodafone mu gihugu cya Ghana, ibi bihembo bikaba bihuza abahanzi batandukanye bo ku mugabane wa Africa aho bagenda bashyirwa mu byiciro bitandukanye uwatowe cyane akegukana icyo gikombe.


VGMA bikaba ari ibihembo bizwiho guhuza abahanzi bakomeye kandi b'abahanga bakorera umuziki wabo muri Africa. Kuri iyi nshuro ibi bihembo byahuje abahanzi bigaragaje neza mu muziki kuva umwaka washize wa 2020 kugeza ubu. VGMA ifitemo ibyiciro bitandukanye birimo Umuhanzi w'umukobwa w'umwaka, abahanzi bakora Hip Hop, abakora Afro Beat, ndetse n'abakoze amashusho meza y'indirimbo hamwe n'ibindi byiciro byinshi.


Ubwo hasohokaga urutonde rw'abahanzi bazahatanira ibi bihembo bya VGMA byatangaje abantu benshi kubona Davido, Burna Boy na Wizikid bose bahuriye mu cyiciro kimwe cy'umuhanzi mwiza w'umwaka (Best Artist of the Year). Aba bahanzi bose bakaba barakoze neza mu buryo bugaragara cyane ko umwaka ushize aba bose basohoye album nshya zakunzwe.


Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza uzatsinda abandi 2 maze akaba ariwe utwara iki gikombe. Aba bahanzi uko ari 3 basanzwe ubwabo batumvikana by'umwihariko Davido na Burna Boy. Bamwe bari guha amahirwe Burna Boy cyane ko ariwe uherutse gutwara Grammy Award abandi bakavuga ko Davido azagitwara nyamara abandi nabo bakavuga ko Wizkid agikwiriye.


Kugeza ubu Davido na Burna Boy hamwe na Wizikid ni bamwe bahagaze neza mu muziki wa Africa ariyo mpamvu bikomeje kuvugisha abatari bacye bibaza muribo uzatsindira igihembo cya VGMA 2021.Aba basore kandi uko ari 3 bafite abafana benshi kuburyo kubahanganisha mu majwi bitoroshye. Vadafone Ghana Music Awards ikaba yitezweho kuzakemura ibi.

Src:www.dailyafrica.com,www.netnaija.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND