RFL
Kigali

Ariana Grande agiye kuba umutoza mu irushanwa rya The Voice ku nshuro yaryo ya 21

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/04/2021 9:02
0


Umuhanzikazi Ariana Grande ukomoka muri Amerika umaze kubaka izina rikomeye mu muziki ku isi hose agiye kuba umutoza mushya mu marushanwa y'umuziki azwi ku izina rya The Voice agiye kuba ku nshuro yayo ya 21.



Ariana Grande w'imyaka 27 ni umwe mubahanzikazi bakomeye muri Amerika ndetse akaba yaranamamaye ku rwego mpuzamahanga abikesha injyana ya Pop akora.Ubwamamare bwuyu muhanzikazi abukesha indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Baby,Problem,One Last Time,Love Me Harder,God Is A Woman hamwe na Side To Side n'zindi nyinshi.


Amakuru yuko Ariana Grande agiye kuba umutoza mushya mu marushanwa ya The Voice yamenyekanye nyuma yuko abitangaje akoresheje urubuga rwa Instagram avuga ko yishimiye kuzakora muri The Voice.Mu magambo ye yagize ati "Ndishimye cyane kuba umutoza mushya muri The Voice,ni inzozi zibaye impamo kuko kuva nkiri mutoya nakundaga kureba aya marushanwa kuri televiziyo none ngiye kuba umwe mubatoza".


Amarushanwa ya The Voice ni irushanwa rihuza abantu bafite impano yo kuririmba bifuza kumenyekana maze bakarushanwa utsinze akaba ariwe uhabwa ubufasha bukenewe bwo kujya gukora indirimbo muri studio zikomeye ndetse akabasha gukorana n'abahanzi bafite izina rikomeye.


Ariana Grande akaba agiye gusimbura umuhanzi Nick Jonas wasezeye iri rushanwa  wari usanzwe ari umutoza.Ariana Grande akaba agiye kuba yasanga ibindi byamamare bisanzwe bitoza muri aya marushanwa bigatanga n'amajwi harimo Blake Shelton igihangange mu njyana ya Country Music.John Legend umunyabigwi mu muziki,Kelly Clarkson umuhanga mu kuririmba.


Nick Jonas ugiye gusimburwa na Ariana Grande yamuhaye ikaze anamwifuriza guhirwa abicishije kuri Twitter.Amarushanwa ya The Voice akaba ari amwe akunzwe kurebwa cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba anyura kuri televiziyo mpuzamahanga yitwa NBC.

Src:www.hollywoodlife.com,www.usweekly.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND