RFL
Kigali

Birashya bishyira amarembera, iryavuzwe riratashye! Impinduka mu mikorere y’itsinda rya Active

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/04/2021 17:51
0


Iri tsinda abenshi bagiye bavuga ko riri mu marembere kubera igihe kirekire rimaze ridakora, nta bikorwa bigaragarira amaso baha abakunzi babo. Kuri ubu rigiye gukora mu buryo butandukanye n’ubwo risanzwe rimenyereweho.



Iri tsinda ryagize ibigwi bikomeye mu muziki ndetse ryigarurira abatari bake kubera indirimbo zabo zirimo iyitwa ”Udukoryo twishi”, “Aisha” n’izindi. Bari mu bahanzi bahatanye mu irushanwa rikomeye rya PGGSS ryajyagamo umugabo rigasiba undi. 

Nyuma y'uko iri tsinda rimaze igihe ryaraburiwe irengero mu muziki Nyarwanda hakavugwa byinshi birimo n’uko rishobora kuba ryarasenyutse ariko ba nyiraryo bakavuga ko rigihari, kuri ubu hagiye kugaragara impinduka mu mikorere yaryo.


Usesenguye ibyo Derek yavuze ku bigiye gukorwa, iby'aba basore wakumva aho byerekeza ari ugukora umuziki ku gite cya buri umwe

Derek umwe mu bagize iri tsinda wiga umuziki ku ishuri rya Nyundo yagiranye ikiganiro kihariye na InyaRwanda ubwo twamusangaga kuri iri shuri, abisobanura muri ubu buryo. "Itsinda rirahari kuko bari mu itsinda barahari nabo gusa ikintu navuga ku giti cyanjye ibi bihe bya covid-19 byazanye impinduka nini cyane yaba ku rwego rw’ubushobozi n’imitekerereze".

"Njyewe igitekerezo nari mfite cyari ukugira ngo buri muntu arebe ukuntu yatangira gukoresha impano afite ku ruhande kugira ngo turebe ukuntu dufasha groupe”. Yakomeje agira ati”Urabona groupe yari yaciwe intege! Mbere gato ya Covid-19 hari ukuntu tutari turi gukora cyane kubera ishuri, Covid ije noneho biba bibi cyane ndavuga nti byaba byiza y'uko buri muntu ku giti cye atangira gushyira imbaraga mu mpano afite kugira ngo noneho bitangire bizamure cya kintu cya Groupe”.

Yunzemo ko abafana nibabona Derek ari gukora ibye, bazajye batekereza Active ndetse cyo kimwe na Tizzo ndetse na Olivis. Yavuze ko yagerageje kubimenyesha bagenzi be ariko nanone ngo ntabwo babyumvize vuba, ati ”Uko bigaragara ntabwo babyumvise vuba ariko nta mahitamo yandi nari mfite kandi nabo ntayo kuko n’ubundi imibereho y’ubuzima niyo ituma dutekereza uburyo dushobora gukora ibintu”.


Derek yavuze ko igitekerezo yatanze batinze kucyumva

Yongeyeho ko we nk’umuntu watekereje iyo mpinduka yafashe umwanzuro. Kuri iyi ngingo yakoresheje amagambo akomeye yumvukanisha ko buri wese yagakwiye gukora ku giti cye mu gihe yumva agifitiye urukundo umuziki. Yagize ati “Njyewe byarihuse ntabwo ndindira ko impinduka imbaho! Mfata umwanzuro nkavuga nti igihe kirageze cy’uko ibintu bihinduka kuko n’ubundi hari igihe ushobora kurindira ibintu bikaguhindukiraho. Ndabizi ko bafite imbaraga bafite impano bazagera kuri byinshi”.

Aya magambo uyasesenguye wakumvamo ikintu gikomeye kijyanye n’uko kubabona vuba ari batatu biri kure. Icyakora yongeye gushimangira ko Active kugeza ubu ari batatu keretse hagize uhitamo gufata umwanzuro agasezera.

Ibyo yavuze bisa n'aho ari ko abagize ari tsinda bagiye gukora umuziki n’ikimenyimenye n’uko inyarwanda ifite amakuru yizewe yuko mugenzi we Olivis afite imishinga y’indirimbo zirenze imwe ari gukorere muri studio yitwa Kigali Record azashyira hanze mu minsi iri imbere. Ni mugihe Derek sano afite amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri enye adahuriyemo na bagenzi be zirimo iyitwa “lava lava”.

YUMVE HANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND