RFL
Kigali

Miss Rwanda Ingabire Grace yasuye ishuri rya Nyundo aherekejwe n'ibisonga avuga uko azakorana naryo mu gushyira mu bikorwa umushinga we-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/04/2021 13:03
1


Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace usanzwe ufite impano yihariye mu kubyina wasuye ishuri rya muzika rya Nyundo, yavuze uko azakora naryo mu gushyira mu bikorwa umushinga we.



Ingabire Grace Miss Rwnda 2021, ashagawe n’ibisonga bye Akaliza Amanda [Igisonga cya mbere] ndetse na Umutoni Witness [Igisonga cya kabiri], kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021 basuye ishuri rya muzika rya Nyundo.

Iki kigo cyari mu muhango wo gusoza igihembe cya kabiri, cyifatanyije na ba Nyampinga muri ibi birori byarimo n’abandi banyeshuri baharangije bafite amazina akomeye mu muziki nka Igore Mabano usigaye unahigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu, Yverry n’abandi bashyitsi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro.

Miss Ingabire Grace n'Ibisonga bye basuye ishuri rya muzika rya Nyundo

Jacques Murigande (Mighty Popo) umuyobozi w’iri shuri yasobanuye icyo yagendeyeho atumira abarimo Nyampinga w'u Rwanda muri ibi biriri. Yagize ati ”Abashyitsi badasanzwe bamwe muri mwe murabizi ariko abenshi ntabwo mubizi, ni abantu twakoranye kandi tugikorana kugira ngo twubake iri shuri n’urugaga rwa muzika mu Rwanda". Usibye ba Nyampinga yongeyeho ko harimo abakora itangazamakuru ndetse n’abafite inzu zifasha abahanzi.

Muri aba umuntu yavugamo Producer Clement ufite uburyo akorana n’iri shuri cyane cyane mu bijyane no guteza imbere impano zirikomokamo, abanyamakuru bakomeye nka Lucky Nzeyimana, David Bayingana n'abandi. Muri ibi birori abanyeshuri bagaragaje urwego rushimishije bagezeho mu gukamirika umuziki w'umwimerere (Live) kandi ukoranye ubuhanga.

Might Popo [uwa kabiri iburyo] ubwo yerekanaga abarimu bo muri iri shuri barimo na Igore Mabano

Mu basusurukije ibi birori harimo: ”WAKA WAKA BAND”, ”UMURIRI BAND”, “WATUWEMA GROUPE”, “ZANDO BAND”, umuhanzi Maka Rapper, ndetse n’umuraperi Danny Nanone werekanye ko azasoka muri iri shuri ari igitangaza ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise “Master Blaster”.


Danny Nanone yerekanye ko asasohoka akora umuziki urimo ubuhanga buhanitse utandukanye n'uwo yakoraga

Abaharangije twagarutseho nka Yverry, Igore Mabano na Erasme nabo baririmbiye barumuna babo. Akaliza Amanda Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021 nawe abanyeshuri bamusabye kuririmba maze aratungurana aririmba indirimbo imwe cyo kimwe na Nel Ngabo.


Nel Ngabo yaririmbye indirmbo zirimo 'Solo'

Imbere y’imbaga, Miss Ingabire Grace ahawe umwanya w’ijambo, yavuze ko yashimishijwe bikomeye n’impano zitangaje aba banyeshuri bagaragaje ndetse n’ubuhanga budasazwe. Mu kiganiro cyihari yagiranye na InyaRwanda TV, Miss Ingabire yavuze ko agiye gufatanya n’iri shuri mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

Yagize ati ”Hari icyo bizamfasha cyane kuko hari nk'aho dushobora gutanga ubutumwa butandukanye tubunyujije mu mbyino ariko kugira ngo ubwo butumwa ubutange uba ukeneye ibindi bintu byiza bibyuzuza [bijyane nabyo]. Urumva rero iyo ubonye ibibyuzuza nka biriya, nk’abantu bacuranganga cyangwa se baririmba ni ibintu bikomeye urumva rero nzakomeza gukorana nabo kuri uwo mushinga”.


Miss Akaliza Amanda yatunguranye aririmba Live

Miss Ingabire Grace afite umushinga wo guteza imbere amasomo yo kubyina, gushyiraho inzu z’imyidagaduro n’izo kunguraniramo ibitekerezo kugira ngo azamure imyigire ishingiye ku bushobozi kuko amasomo nk’aya yuzuzanya n’uburezi busanzwe. Ni umushinga yamuritse muri Miss Rwanda 2021, ubu akaba avuga ko agomba kuwushyira mu bikorwa ndetse yatangiye no kubona abafatanyabikorwa.


Abashyitsi bari bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19


Bigogwe yaririmbye indirimbo yitwa 'Ryangombe' yo hambere



Mbabazi ni umwe mu bagaragaje ko bafite ubuhanga budasazwe n'ijwi ry'akataraboneka ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise "Kanyoni"

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE N'IMPANO ZITANGAJE BAGARAGAJE


AMAFOTO + VIDEO: Aime Filmz








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri kwange2 years ago
    She looks pretty and very friendly!





Inyarwanda BACKGROUND