RFL
Kigali

Madonna w'imyaka 62 yavugishije benshi nyuma yo kugaragaza amafoto yamuhinduye inkumi y'imyaka 22

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/04/2021 8:59
0


Umuhanzikazi Madonna ukomoka muri Amerika yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo yerekanaga amafoto amugaragaza imiterere yambaye imyenda imwerekana imiterere bituma benshi bemeza ko yabaye inkumi y'imyaka 22 mu gihe afite imyaka 62.



Madonna ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ku isi ndetse banubashywe bitewe n'ibikorwa byabo bagiye bakora. Afatwa nk'umugore wa mbere watumye injyana ya Pop yamamara igakomera. Uyu muhanzikazi kandi uretse kugira ijwi ryiza yagiye anabikaho ibikombe byinshyi kuva mu 1995 kugeza ubu.

Indirimbo zatumye Madonna yamamara cyane harimo iyitwa Express Yourself, Ray of Light hamwe n'izindi nyinshi. Kuri ubu nubwo atakiri kugaragara mu muziki ntibimubuza gukomeza kuvugwa bitewe n'ibintu bitangaje agenda akora. Madonna akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yerekanye amafoto 2 yavugishije amagambo menshi abatari bacye.


Ifoto ya mbere yerekana Madonna yafashe selfie imwerekana ntacyo yambaye hejuru uretse imisatsi ye miremire yamanuye igahisha amabere ye. Iyi foto akimara kuyigaragaza bamwe bamubwiye ko agaragara nk'inkumi y'imyaka 22 ndetse ko ntawakwemera ko afite imyaka 62.


Ifoto ya 2 Madonna yari yicaye yambaye imyenda y'umukara yerekana imiterere ye yose. Ibi ntabwo byanyuze bamwe mu bamukurikira bangana na miliyoni 15 z'abantu, bamwe batangiye kumubwira ko adakwiye kwifotoza ameze gutyo abandi nabo bamubwira ko imyitwarire ye idakwiriye umugore w'imyaka 62 ndetse abandi bamubaza urugero ari guha abana be.


Madonna uzwiho kudapfana ijambo yahise asubiza abari kumwibazaho ati "Kuki mwumva ko nakwisobanura ku bintu byose nkora? Imyaka ni imibare gusa, kuba mfite 62 ntibivuze ko ntagomba kwifotoza uko nshaka cyangwa ngo nambare uko nshaka, abenshi muri mwe muri kuntukira ubusa kuko ntakosa nakoze".


Uretse abafana be bamushyigikiye Madonna yagiye ashyigikirwa n'ibyamamare bitandukanye muri comments bivuga ko agaragara neza adakwiye kubihisha. Muri ibyo byamamare byamushyigikiye harimo Ricardo Tisci ukora filime, Brian Atwood ukora inkweto, umuhanzikazi Ariana Grande ndetse na Brandy.

Src:www.hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND