Amavubi agomba kugaruka mu kibuga mu ntangiriro za Kamena 2021 ashaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar mu 2022.
Ni icyiciro cya 2 mu byiciro 3 Amavubi azanyuramo kugira ngo yisange mu mikino y'igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha. Icyiciro cya mbere Amavubi yasezereye Seychelles ayitsinze ibitego 10-0 mu mikino ibiri yabaye mu 2019.
Uko amakipe azahura mu cyiciro cya 2 byagiye ahagaragara: Amavubi akaba ari mu itsinda E hamwe na Mali, Uganda na Kenya.
Amavubi azatangira urugendo rugana muri Qatar ahura na Kagoma ya Mali i Bamako hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Kamena 2021.
Amavubi aherutse kubura itike y'igikombe cy'Afurika
Nyuma y’iminsi irindwi, hagati ya tariki ya 11 n’iya 14 Kamena, Amavubi azakira Harambee Stars ya Kenya mu gihe imikino ibanza izarangira u Rwanda rukinira mu rugo, aho ruzaba rwakiriye Uganda hagati ya tariki ya 1 n’iya 4 Nzeri.
Muri icyo cyumweru, hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Nzeri, ni bwo Uganda izakira u Rwanda mu mukino wo kwishyura.
Imikino ibiri isigaye izakinwa mu Ukwakira, hagati ya tariki ya 6 n’iya 9, Amavubi yakire Mali mu gihe azasoreza kuri Kenya mu mukino uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 10 n’iya 12.
Ikipe ibaye iya mbere mu itsinda ibona itike iyijyana mu cyiciro cya nyuma gihuriramo amakipe icumi yishakamo amakipe 5 ahagararira umugabane w'Afurika mu gikombe cy'isi.
TANGA IGITECYEREZO