RFL
Kigali

Inzira isesuye iganisha Amavubi mu gikombe cy'isi yagiye ahagaragara

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/04/2021 14:51
6


Amavubi agomba kugaruka mu kibuga mu ntangiriro za Kamena 2021 ashaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar mu 2022.



Ni icyiciro cya 2 mu byiciro 3 Amavubi azanyuramo kugira ngo yisange mu mikino y'igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha. Icyiciro cya mbere Amavubi yasezereye  Seychelles ayitsinze ibitego 10-0 mu mikino ibiri yabaye mu 2019.

Uko amakipe azahura mu cyiciro cya 2 byagiye ahagaragara: Amavubi akaba ari mu itsinda E hamwe na Mali, Uganda na Kenya.

Amavubi azatangira urugendo rugana muri Qatar ahura na Kagoma ya Mali i Bamako hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Kamena 2021.


Amavubi aherutse kubura itike y'igikombe cy'Afurika 

Nyuma y’iminsi irindwi, hagati ya tariki ya 11 n’iya 14 Kamena, Amavubi azakira Harambee Stars ya Kenya mu gihe imikino ibanza izarangira u Rwanda rukinira mu rugo, aho ruzaba rwakiriye Uganda hagati ya tariki ya 1 n’iya 4 Nzeri.

Muri icyo cyumweru, hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Nzeri, ni bwo Uganda izakira u Rwanda mu mukino wo kwishyura.

Imikino ibiri isigaye izakinwa mu Ukwakira, hagati ya tariki ya 6 n’iya 9, Amavubi yakire Mali mu gihe azasoreza kuri Kenya mu mukino uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 10 n’iya 12.

Ikipe ibaye iya mbere mu itsinda ibona itike iyijyana mu cyiciro cya nyuma gihuriramo amakipe icumi yishakamo amakipe 5 ahagararira umugabane w'Afurika mu gikombe cy'isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sabato emmanuel3 years ago
    Ntabwo amavubi yarusyaho mbankuroga gs turayakunda
  • Sibomana BONAVENTURE3 years ago
    hhhh ntamahirwe ntayo ahubwo bazaba aba3
  • Jay3 years ago
    Nta kibazo tuzirebera delibi y'Amavubi na Uganda crans
  • Nsanzumuhire benjamin3 years ago
    Ndabakunda cyan
  • Amie Claude Gasagure3 years ago
    Ntegereje Kwirebera Umukino Wacu na Uganda Gusa, Naho Ibindi byo Wapi.
  • gad Byiringiro 3 years ago
    Haraband bakinnyi babanyarwanda bakina hanze badahamagarwa mwabahamagayebosetukareba koharicyahinduka





Inyarwanda BACKGROUND