RFL
Kigali

Messi yamwimye umwenda akeka ko ariwe wamuvushije amaraso

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/04/2021 14:26
0


Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester United McTominay yatangaje ko Messi yamwimye umwenda yari yamusabye kubera ngo yari azi ko ariwe watumye ava amaraso.



McTominay yatangaje ko ubwo umukino wa champions league mu 2019 wahuje Manchester United na Barcelona wabaga, yasabye Messi umupira we ariko  akawumwima ngo kubera ko yari yamukoreye ikosa ryatumye ava amaraso.


Messi umukino wagiye kurangira yababaye kubera amaraso yari yavuye haba mu mazuru no ku maso.

Aganira na ESPN yagize ati "Messi ndabizi ko ari umukinnyi mwiza ku isi, kandi ndabizi ko yagombaga kumpa umupira we nyuma y'umukino. Ubwo twakinaga na we, Chris Smalling bahuriye ku mupira bituma Messi akomereka ku zuru byanatumye akeka ko arinjye wamuvushije mu mazuru."


Smalling Ni we wari wakubise akaboko ku zuru rya Messi 

McTominay yakomeje avuga ko yanabinyujije kuri Sergio Romero ariko bikanga. Yagize ati "Nabwiye Sergio Romero ngo ambwirire Messi aze kumpa umwenda nyuma y'umukino, gusa Sergio yagarutse ambwira ko ngo ari njye watumye akomereka ku mazuru ariyo mpamvu atawumpa. Ndamubwira nti ntabwo ari njye mubwire neza ko atari njye pe. Gusa kubera ukuntu Messi twari twamugoye cyane ntabwo yabyumvise ahubwo byarangiye umupira ntawubonye."


McTominay na Messi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND