RFL
Kigali

Amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gusubukura imyitozo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/04/2021 15:54
0


AS Kigali na Police FC zabimburiye andi makipe kwemererwa gusubukura imyitozo nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, rigasanga aya makipe yujuje ibyangombwa byasabwe ku ikipe ishaka kugaruka mu kibuga kwitegura shampiyona izakinwa mu matsinda.



Minisiteri ya Siporo yemereye amarushanwa yo mu cyiciro cya Mbere gusubukura uhereye ku wa 18 Werurwe 2021, ariko uburenganzira bukabanza gusabwa inzego zibishizwe.

 Ni muri urwo rwego, ku wa 01 Mata 2021, FERWAFA yatangiye gusura amakipe areba ko yujuje ibisabwa kugira ngo ayahe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo.

Ku ikubitiro hasuwe amakipe atatu arimo Police FC, AS Kigali na Gorilla FC.

Nyuma yo gusanga AS Kigali na Police FC zujuje ibisabwa, zahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo, mu gihe Gorilla FC hari ibyo yasabwe kubanza gushyira ku murongo.

iteganyijwe ko icyo gikorwa cyo gusura amakipe gikomeza kuri uyu wa Gatanu kugeza amakip yose 16 akina mu cyiciro cya mbere harebwe niba yiteguye isubukurwa rya shampiyona.

Ntabwo haramenyekana igihe shampiyona izasubukurirwa, ariko ikizwi nuko izakinwa mu buryo bushya butamenyerewe bw’amatsinda.

Amakipe uko ari 16 azagabanywa mu matsinda ane, akine mu gihe gito kugeza habonetse iyegukanye igikombe cya shampiyona cya 2021.

Kuva tariki ya 12 Ukuboza 2020, imyitozo n’amarushanwa ku makipe y’icyiciro cya Mbere byahagaritswe nyuma y’uko hari amakipe menshi yari amaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19.

AS Kigali yemerewe gusubukura imyitozo

Police FC bivugwa ko izayobora itsinda yemerewe gusubukura imyitozo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND