RFL
Kigali

Opinion: Inzira y’ubusamo yafasha u Rwanda gusubira muri CAN nyuma y’imyaka 17 rubigerageza bikanga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/04/2021 13:12
1


Imyaka ibaye 17 ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda ‘Amavubi’ igerageza kugaragara mu makipe 24 muri Afurika yitabira igikombe kiruta ibindi byose kuri uyu mugabane ‘CAN’ ariko byaranze, habaho n’igihe inzego za Leta zihaguruka zigasunika iyi kipe, ariko bigasa nko gusunika umusozi udateze gutirimuka na gato.



Umusaruro mubi w’iyi kipe usa n’uwabaye akarande, kenshi ushyirwa ku nzego zitandukanye zirimo iziyoboye ruhago nyarwanda (MINISPORTS na FERWAFA) ahanini ku ruhare rwabo mu kudategura umusaruro w’igihe kirambye kuko ibikorwa bisa nko gupfundikanya kugira ngo bigaragare ko bitabiriye, ariko umusaruro bakuramo umaze imyaka 17 udahinduka.

Gusa hari n’abavuga ko abakinnyi b’abanyarwanda ubwabo bifitemo ikibazo cyo kutamenya isoko bariho, ngo bareke ubunebwe bakore batikoresheje, nabyo bigira ingaruka mbi ku ikipe y’igihugu iba ibakeneye mu marushanwa mpuzamahanga, ariko ugasanga batari ku rwego rwo guhangana.

Ibitekerezo byinshi byaratanzwe ku cyakorwa kugira ngo u Rwanda rusubire mu gikombe cya Afurika, byinshi bishyirwa mu ngarani, bike muri byo bihabwa umurongo byagombaga gukorwamo bigatanga umusaruro, gusa ntibyigeze bikurikizwa.

Umubare munini w’Abanyarwanda bafite umujinya n’agahinda baterwa n’ikipe yabo y’igihugu, itajya igaragaza iterambere no kwivugurura imyaka igashira indi igataha, bakibaza igihe bazicara bagatuza nabo bakaryoherwa n’intsinzi ndetse n’iterambere ry’ikipe y’igihugu, igisubizo bakakibura.

Kuba harageragejwe gahunda yo gutegura abakiri bato igatanga umusaruro, cyabaye ikimenyetso ko habayeho gutegura by’igihe kirambye, amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahinduka, ibyishimo byagaragaye mu myaka ya 2003 na 2004, bikogera kugaruka binarenze iby’icyo gihe.

Mu myaka itatu Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bateguye abana b’abanyarwanda bitabiriye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, bageze ku mukino wa nyuma batsindwa na Burkina Faso, banakatisha itike y’igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iki ni ikimenyetso ko n’ibindi bikomeye byagerwaho mu gihe hafashwe umwanya wo gutegura no kwita ku bakiri bato.

Inzira y’ubusamo yafasha u Rwanda gusubira muri CAN

Nyuma y'uko imyaka 17 ishize hageragezwa gushaka itike ya CAN mu buryo bwo guhatana mu kibuga ariko bikanga, hari ubundi buryo bwakoreshwa amateka akongera akandikwa ko ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwasubiye gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Inzira ishoboka kandi mu gihe kitarambiranye ni ukwakira igikombe cya Afurika, kandi birashoboka. Wibuke ko igihugu cyahawe kwakira iri rushanwa kimwe n'andi anyuranye, kiba cyamaze kwibikaho itike yo kwitabira.

Ibyo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika igenderaho igena igihugu cyakira CAN, nka 60% Rwanda rurabyujuje:

1. Bisaba ko igihugu gifite ibikorwa remezo bihagije, birimo ibibuga bigezweho kandi bihagije, amahoteli meza yo gucumbikira ibihugu n’ibindi.

U Rwanda rufite nka 60% by’ibikorwa remezo bisabwa ngo rwakire CAN, kuko amahoteli meza ahagije arahari, gusa ntabwo ibibuga bihagije biraboneka ariko imishinga yo gusana no kubaka ibishya yamaze gusohoka, bigaragara ko icyizere gihari ko biziyongera mu gihe cya vuba.

2. Bisaba ko igihugu gifite umutekano usesuye

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika no ku Isi mu kugira umutekano usesuye, nk'uko byagiye bigaragara muri raporo z’ibigo bitandukanye zirimo Gallup Inc mu 2011, The Travel & Tourism Competitiveness Report 2017 na Institute for Economics & Peace mu 2019.

Nta gushidikanya ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi gikunze kugirirwa icyizere n’amahanga kigategura inama zikomeye zitandukanye ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga menshi mu mikino itandukanye.

Ku kijyanye n’umutekano, u Rwanda rufite amanota 100%.

Igisigaye cyaba kwandikira CAF ibaruwa isaba kwakira iri rushanwa mu gihe runaka, Abanyarwanda bakanagira amahirwe yo kubona imbonankubone bamwe mu bakinnyi b’ibihangange babona kuri za televiziyo bahanganiye mu rw’imisozi igihumbi.

Iyi nzira yasubiza u Rwanda muri CAN kandi n’igihugu kikabyungukiramo mu buryo butandukanye, naho ubundi inzego zireberera ruhago nyarwanda nizidasubira ku isooko ngo bafate umwanya n’igihe byo gutegura, imyaka izaba uruhuri indirimbo iririmbwa ikiri ya yindi idahinduka.

Amavubi amaze imyaka 17 atitabira igikombe cya Afurika 'CAN'

Abakinnyi bari bagize ikipe y'igihugu yitabiriye CAN 2004 ku nshuro ya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa3 years ago
    Reba neza iyo foto iraguha ukuri kose.ndahamya ko muri 11 abanyarwanda nyabo batarenze 4 cg 5.so igitecyerezo cyanjye nimutuzanire abakinnyi bashoboye mubahe ibisabwa maze urebe ko tudasubira muri CAN kuko na france ubwayo igihangange twemera bukoresha iyo philosophy.





Inyarwanda BACKGROUND