RFL
Kigali

Abakinnyi 10 Sir Alex Ferguson yanze kugura ku munota wa nyuma, bakaba ibihangange mu makipe bagiyemo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/04/2021 11:30
0


Sir Alex Ferguson ubwo yatozaga Manchester United hari abakinnyi bakomeye yagiye yirengagiza kugura, ariko nyuma baza kuba ibirangirire ahandi.



Manchester United yagize abakinnyi bakomeye barimo Rooney, David Beckham, Cristiano Ronaldo bose bazwi mu mwenda wa Manchester United, ariko hariho n'abandi batazwi bakabaye barawambaye.

Mu myaka isaga 27 Ferguson yamaze muri Manchester United yatwaye ibikombe bigera kuri 13 bya Shampiyona, agera ku duhigo twinshi ari kumwe n'ibiragano bitandukanye by'abakinnyi. Ariko se nibande uyu mutoza yanze kugura nyuma bakubaka izina ahandi?

Sergio Aguero

Ubwo Aguero yari i Madrid, Manchester United niyo yafashe iya mbere mu gushaka uyu mukinnyi ndetse Ferguson atangira n'ibiganiro ariko nyuma abigendamo gacye byanatumye Manchester City ariyo itsindira uyu mukinnyi.

Eden Hazard

Ubwo yakinaga muri Lille, Hazard yari umwe mu bakinnyi bari ku isoko kandi bagaragaza ahazaza ari nabyo byatumye Ferguson atangira  kumutekerezaho. Manchester City nayo ntiyatanzwe kuko muri iyi myaka yashakaga kugura buri mukinnyi wese ucaracara. Ubwo Chelsea yinjiraga muri uru rugamba, yazamuye igiciro cy'uyu mukinnyi byanatumye Ferguson abivamo.

Raphael Varane

Myugariro wa Real Madrid yavuzweho kwerekeza muri Manchester United, buri soko uko ryazaga, ariko mu 2011 byasaga nk'aho aricyo gihe. Mu gitabo yanditse Ferguson yavuze ko hari ba myugariro benshi yaretse kugira ngo asinyishe Varane, David Gill ubwo yajyaga mu biganiro bya nyuma na Zidane wari umuyobozi muri Lens icyo gihe, yatangiye kumva ko uyu mukinnyi na Real Madrid yatangiye kuvugisha byanatumye Manchester United ibivamo ku munota wa nyuma.

 Gareth Bale


Ubwo Bale yakinaga muri Southampton inzira ye ya mbere yagombaga kwerekeza muri Manchester United. Mu minsi ya nyuma nk'uko George Burley yabitangaje ngo yahuriye na Sir Alex muri hotel bagiye gufata umwanzuro w'uko Bale agomba kwerekeza muri Manchester United akareka Tottenham, gusa nyuma Manchester United itinda gutanga amafaranga byatumye Tottenham ifata iya mbere ndetse iza kwegukana uyu mukinnyi.

Samir Nasri

Nasri yagize ibihe byiza  mu Bwongereza aho yanyuze muri Arsenal, Man City ndetse na West Ham. Mu 2015 Samir Nasri yatangaje  ko yahuye na Ferguson mu Bufaransa mu nguni ya hotel ndetse banavugana uko agomba kwerekeza muri Manchester United.  Gusa ikibazo cyabaye Manchester United yasabye Samir Nasri ko yakivumbura kuri Arsenal noneho bakabona ku mugura, ariko Samir Nasri biramunanira.

Aaron Ramsey

 

Sir Alex Ferguson mu gitabo yanditse, yavuze ko Aaron Ramsey ariwe wari ugiye kumusinyisha mbere ubwo yerekezaga muri Arsenal mu 2008 gusa bikaza kwanga kuko Arsenal yabatanze kwishyura.

Arjen Robben 

Abafana ba Chelsea baribuka neza Robben ubwo yari mu ikipe yabo atozwa na Mourinho mbere y'uko yerekeza muri Real Madrid 2007. Ku ruhande rwa Robben yatangaje ko yari kuba yarasinyiye Manchester United. Yagize ati "Bagiranye ibihe byiza na Ferguson ku mugoroba ubwo twari gusangira, tuvugana ibyo kwerekeza mu ikipe ye ariko nyuma ntabwo yongeye kumvugisha byatumye nigira mu yindi kipe."

Ronaldinho

Inkuru ya Ronaldonho ivuga neza Paul Scholes   kuko yigeze gutangaza ko Ronaldinho yagombaga kuba umukinnyi wa Manchester United ariko Laporte agatorwa Manchester United itarasinyisha uyu mukinnyi byanatumye yigira muri Barcelona, Manchester United nayo iuira Ronaldo nyuma yaho.

Alan Shearer


Umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri Premier league, gusa uko bwije n'uko bucyeye abantu bose bibaza niba Alan Shearer yasinyiye Manchester United.

Ferguson yagerageje gusinyisha uyu Rutahizamu inshuro 2 zose ariko bikanga ku munota wa nyuma. Byanatumye uyu mukinnyi yerekeza muri  Blackburn nyuma ajya muri Newcastle. Nyuma yigeze kuganira nacThe Sun ayibwira ko ubundi aba yarasinyiye Manchester United ahubwo byanze ku munota wa nyuma gusa atari ibintu yicuza.

Paul Gascoigne

Mu 1988 ni bwo uyu mukinnyi yari akaze cyane, ari bwo Manchester United yamwifuza cyane. Aganira n'ibitangazamakuru, Paul Gascoigne yatangaje ko yari kuba umukinnyi wa Manchester United nta gihindutse. Yagize ati "Nagiye mu kiruhuko maze kumvikana na Ferguson twemeranyijwe ko nzamusinyira ariko nyuma naje kujya muri Tottenham kubera amafaranga bari bemeye kungura byanatumye Manchester United nyitera umugongo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND