RFL
Kigali

Burna Boy abaye umuhanzi wo muri Nigeria wa mbere ugiye kuririmba muri Mexico

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/04/2021 11:21
0


Burna Boy umuhanzi ukomoka muri Nigeria ukomeje guca uduhigo, kuri ubu byatangajwe ko azajya kuririmba mu iserukiramuco (Festival) ryo mu gihugu cya Mexico, iri serukiramuco ni iryitwa The Native Festival Mexico 2021.



Damini Ebunoluwa Ogulu ukoresha izina rya Burna Boy mu muziki umaze kumugira ikirangirire ku isi akomeje kuba indashyikirwa mu bahanzi bo muri Nigeria. Nyuma y'uko atwaye igihembo cya Grammy Award yatumiwe kuzaririmba mu iserukiramuco rya Native Festival rizabera mu gace ka Cancun mu gihugu cya Mexico.


Burna Boy yasangije aya makuru mashya abakunzi be abinyujije kuri Twitter atangaza ko yatumiwe muri Festival mu gihugu cya Mexico. Iri serukiramuco rizwi ku izina rya The Native Festival rizaba ku itariki 5/09/2021.


Ku rubuga rwa Native Festival ruri kunyuzwaho amakuru ajyanye n'iri serukiramuco, rwerekanye ko intego y'iyi festival ari ukwerekana imico itandukanye y'abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bakabyerekana binyuze mu muziki, imideli hamwe n'imbyino zinyuranye.


The Native Festival izabera mu gihugu cya Mexico izamara iminsi 4 abayitabiriye bihera ijisho abahanzi baturutse imihanda yose bahagarariye ibihugu byabo. Burna Boy akaba azahuriramo n'abandi bahanzi bo muri Africa barimo Diamond Platnumz, King Promise hamwe na Dexta Daps.


By'umwihariko Burna Boy aciye agahigo ko kuba ariwe mucuranzi ukomoka muri Nigeria ugiye kuririmba muri Mexico bwa mbere. Ibi abakunzi b'umuziki nyafurika babyitezeho ko bizafasha umuziki nyafurika kwamamara hose n'abatari bazi inganzo nyafurika bakayimenya.

Src:www.dailyafrica.com,www.netnaija.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND