RFL
Kigali

Alain izina ry’umuhungu ukunda abana cyane, akanumvikana n’abagore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/04/2021 9:09
1


Sobanukirwa ubusobanuro bw'izina Alain umenye n'aho rikomoka. Alain ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw'igifaransa rikomoka ku ijambo Alan rikaba risobanura ''Urutare ruto".



Bimwe mu biranga ba Alain

Yiyumvamo kuyobora, ni umuntu ugira umwete, akunda abana cyane kandi yumvikana n’abagore kurenza abagabo n'ubwo hari igihe aba umunyamahane.

Ni umuntu wubaha ababyeyi be, akabaha agaciro kandi agakunda abana cyane. Kuri we nta mwana yacaho usanga abagaragariza urukundo.

Alain ntabwo ari umuntu uhuzagurika, usanga azi gufata imyanzuro atabishidikanyaho.

Ni umuntu ufata ibyemezo bivanzemo kugira igitugu rimwe na rimwe.

Ibyiza bye n’ibibi bye birangana, ni umunyagitugu, utihangana ariko wita cyane ku bantu bafite intege nke.

Akunda imyitozo ngororangingo, akunda gukora ibintu bituma ahura n’abantu nyamwinshi nko kwigisha, gusetsa, kuvura, kuba umuyobozi n’ibindi.

Src:www.sheknows.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Faïcon1 year ago
    Murakoze cyane ku busobanuro muduhaye twipfuza kumeny izina anthia na alnette ico bisigura





Inyarwanda BACKGROUND